Siporo

Abakinnyi dukinisha si ibyuma - Haringingo wavuze kuri Issa Djiguiba watangiye gushidikanywaho

Abakinnyi dukinisha si ibyuma - Haringingo wavuze kuri Issa Djiguiba watangiye gushidikanywaho

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko nubwo hari abatangiye gushidikanya kuri Issa Djiguiba ariko ari umukinnyi mwiza utuma ikipe itsinda.

Igitutu cyatangiye kuba cyinshi kuri uyu mukinnyi ukomoka muri Mali aho imikino ibaye myinshi nta gitego.

Nyuma yo kunganya na Al Hilal SC, Haringingo Francis yavuze ko atemeranya n’abavuga ko Djiguiba nta musaruro yatanze.

Ati "Djiguiba yadufashije kwegukana CECAFA, yabaye umukinnyi witanze cyane mu bakinnyi badufashije gutwara CECAFA Kagame Cup."

Yakomeje avuga ko nubwo ataratsinda ariko ari umukinnyi mwiza utuma abandi batsinda, utuma uwo umusaruro uboneka.

Ati "Twebwe dukina nk’ikipe, ntabwo tureba ibyo umuntu umwe yakoze, turebera muri rusange, rero ni umukinnyi mwiza hari ikintu atuzanira muri sisiteme gituma abandi batsinda, gituma uwo musaruro uboneka. Ni umukinnyi mwiza nk’uko abandi bahari, dufite abanyamahanga benshi kandi bose bagomba gukina."

Yavuze ko kandi aba bakinnyi benshi bafite b’abanyamahanga igihe kizagera bagakina kuko abakina ubu batakina imikino yose.

Ati "Imikino ni myinshi, abakinnyi dukinisha ubu si ibyuma, bazagera aho baruhe abandi nabo bakine."

Issa Djiguiba ntabwo aremeza abakunzi ba Rayon Sports kuko ibyo bari bamwitezemo batarabibona aho yaje nk’umucunguzi ariko mu mikino igera muri 15 amaze gukina nta gitego aratsinda, nta mupira wavuyemo igitego aratanga.

Issa Djiguiba igitutu cyatangiye kuzamuka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top