Umutoza wa Liberia wahoze atoza APR FC, Adil Erradi Mohamed yashimiye iyi kipe n’umuyobozi w’icyubahiro wayo, Gen (Rtd) James Kabarebe ku bw’amahirwe bamuhaye.
Adil Erradi ari mu Rwanda aho ari kumwe na Liberia bitegura gukina umukino n’Amavubi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, ni umukino ubera kuri Stade Amahoro.
Mbere y’uyu mukino, Adil Erradi aganira n’itangazamakuru, yashimiye Gen (Rtd) James Kabarebe na APR FC kuba baramuhaye amahirwe yo gutoza iyi kipe none abakinnyi yareze bakaba ari bo bakinira Amavubi.
Ati "Ndashimira APR FC yampaye amahirwe yo gukora abakinnyi nk’aba ubu bari mu Mavubi, ndashaka gushimira na none Gen (Rtd) James Kabarebe wari ufite iki gitekerezo cyo gukora aba bakinnyi, ubu bari mu Mavubi."
"Hari abakinnyi benshi bavuye muri uyu mushinga bari mu ikipe y’igihugu nka 12 cyangwa 13, ubu ni abakada b’ikipe y’igihugu, bakomeje gutera imbere kuva mvuye no mu Rwanda, ndabubaha kandi ntewe ishema nabo, urwego bagezeho, ni byo ndabazi ni amahirwe ariko umukino ugira ukuri kwawo."
Adil Erradi Mohamed yatoje APR FC kuva 2019-2022, mu bakinnyi bari mu Mavubi bamunyuze mu ntoki harimo Ntwari Fiacre, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Mugisha Bonheur Casemiro, Imanishimwe Emmanuel na Mugisha Gilbert.

Ibitekerezo