Andi makuru

Henri Jado yagizwe Ambasaderi muri Singapore, menya abandi 14 bahawe imyanya mishya

Henri Jado yagizwe Ambasaderi muri Singapore, menya abandi 14 bahawe imyanya mishya

Uwihanganye Jean de Dieu wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore.

Uwihanganye yahawe izi nshingano nshya hamwe n’abandi 14 boherejwe mu bihugu bitandukanye nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisitiri w’Intebe.

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo y’111, uyu munsi tariki ya 15 Nyakanga 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho abagomba guhagararira u Rwanda 15 mu bihugu bitandukanye barimo Uwihanganye Jean de Dieu.

Uwihanganye Jean de Dieu agizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore nyuma y’imyaka ibiri yari ishize ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, mbere y’aho yahoze ari umukozi muri NPD-COTRACO, agitangira aka kazi yabibangikanyaga no kwigisha muri Kaminuza ya INILAK.

Uwihanganye Jean de Dieu[MC Henri Jado] yakoreye igihe kinini Radio Salus na Radio 10, yatoranyijwe mu bayobozi bashya baheruka kwinjira muri Guverinoma yavuguruwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017.

Reba hano abandi bayobozi bashyizweho guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu

Repubulika ya Angola: Wellars Gasamagera

Muri Canada: Prosper Higiro

Muri Repubulika ya Rubanda y’Ubushinwa: James Kimonyo

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo: Vincent Karega

Repubulika y’Abarabu ya Misiri: Alfred Kalisa

Repubulika y’u Bufaransa: Dr Francois Xavier Ngarambe

Repubulika ya Ghana: Aissa Kirabo KACYIRA

Ubwami bwa Maroc: Sheikh Saleh Habimana

Muri Repubulika ya Koreya:Yasmin Amri Sued

Leta ya Qatar: Francois NKURIKIYIMFURA

Leta ya Afurika y’Epfo: Eugene SEGORE Kayihura

Repubulika ya Singapore: Jean de Dieu UWIHANGANYE

Ubusuwisi: Marie Chantal RWAKAZINA

Muri Tanzania: Maj General Charles Karamba

Muri Ibihugu byunze Ubumwe by’Abarabu: Emmanuel HATEGEKA

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top