Siporo

Icyateye impanuka ikomeye APR FC yakoze Imana igakinga akaboko (AMAFO)

Icyateye impanuka ikomeye APR  FC yakoze Imana igakinga akaboko (AMAFO)

APR FC yakoze impanuka ikomeye ubwo yamanuka i Shyorongi yerekeza kuri Stade Regional gukina umukino wa 1/4 wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro na Marines FC ariko Imana ikinga akaboko ntihagira uhasiga ubuzima, ni nyuma y’uko yabuze imyuka ya feri.

Iyi mpanuka yabaye mu saa saba zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gicurasi 2022 ibera ku musozi wa Shyorongi ubwo APR FC yari ivuye aho isanzwe ikorera umwiherero yerekeza ku kibuga.

Ubwo yamanukaga yaje kubura feri maze igonga imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yari imberera yayo ariko ku mahirwe nta n’umwe wahasize ubuzima.

Mu kiganiro umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yatewe n’uko umushoferi yabuze imyuka ya feri(Air brakes) maze ashaka aho ayegeka.

Ati "ni ikibazo cya mekanike, imodoka yabuze imyuka ya feri(air brakes), umushoferi abyumvise arimo amanuka ariya makorosi ya Shyorongi, aragenda atsikamira imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yari imbere ye, yabonaga atari bushobore kuyimanura muri ariya makorosi, ikintu cyonyine yari asigaranye ni ugushaka ahantu ayegeka hamugabanyiriza umuvuduko itarabasha kumucika, nibwo yagiye kuyegeka ku mugunguzi yisanga yagonze imodoka yari imuri imbere."

Yakomeje avuga ko ntawahasize ubuzima ndetse ko nta mukinnyi wakomeretse uretse umuntu umwe wari mu modoka y’imbere bagonze.

Ati "Oya nta nkomere abakinnyi bameze neza uretse umuturage wari mu modoka y’imbere yatsikamiye wakomeretse ariko abandi bo babaye bazima."

Abakinnyi ba APR FC nta n’umwe wagize ikibazo bose bavuyemo ari bazima maze bahita bahamagara indi modoka yari i Shyorongi ihita iza kubatwara ku kibuga ndetse bakaba bamaze kugerayo.

APR FC ikaba igiye gukina umukino wo kwishyura na Marines wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro 2022, umukino ubanza yari yatsindiye Marines 2-0 i Rubavu. Mu gihe yakomeza ikaba izahura na Rayon Sports muri 1/2.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top