Siporo

Icyumweru kirashize Olivier Kwizera atari muri Rayon Sports

Icyumweru kirashize Olivier Kwizera atari muri Rayon Sports

Kuva ku mukino usoza itsinda B muri shampiyona Rayon Sports inganya Gasogi United 1-1, uyu munyezamu Kwizera Olivier ntabwo arongera kugaragara mu bikorwa by’iyi kipe.

Uyu mukino wabaye tariki ya 17 Gicurasi 2021 ku kibuga cya Bugesera aho amakipe yanganyije 1-1, aho igitego Rayon Sports yatsinzwe kitavuzweho rumwe cyitiriwe ikosa ry’umunyezamu washatse gucenga bikarangira akoze ikosa batanga penaliti.

Nyuma y’uyu mukino amakuru ISIMBI yemenye ni uko yajyanye n’abandi mu mwiherero akararayo bukeye ahita asohoka nta ruhushya ahawe.

Kwizera Olivier yaje kugaruka bamwangira kwinjira mu Nzove mu mwiherero bamusaba kubanza kujya kwipimisha icyorezo cya Coronavirus.

Kuva icyo gihe yaragiye ariko ntiyagaruka, kugeza aho Rayon Sports yatangaje ko uyu mukinnyi atari mu bakinnyi iyi kipe izifashisha ku mukino yaraye itsinzwemo na AS Kigali kubera ikibazo cy’imyitwarire.

Kwizera Olivier amaze icyumweru atari mu mwiherero wa Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top