Siporo

Imodoka ye yaraye ku muhanda irinzwe na polisi, umutoza Seninga Innocent arara muri gereza

Imodoka ye yaraye ku muhanda irinzwe na polisi, umutoza Seninga Innocent arara muri gereza

Sinenga Innocent umutoza mukuru w’ikipe ya Musanze FC yaraye mu maboko ya polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru nyuma yo gufatwa yasinze akabangamira abashinzwe umutekano.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza yaraye afatiwe i Musanze yasinze agatera amahane n’inzego z’umutekano.

Uyu mutoza yari atwaye yasinze polisi imuhagaritse yanga guhagarara ariruka ngo ageze imbere arahagarara afunga imodoka yanga kuyifungura.

Polisi yamusabye ko yafungura imodoka ndetse akajyanwa ku muri Stade Ubworoherane kimwe nk’abandi bose barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ariko ababwira ko atajyayo.

Habayeho gutongana n’abashinzwe umutekano, biba bitakibaye icyaha cyo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yari gucibwa amande nk’abandi noneho hiyongeraho kugora no gusagararira abashinzwe umutekano, gutwara imodoka yasinze bahita bajya kumufunga aho yaraye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza.

Imodoka y’uyu mutoza ikaba yaraye ku muhanda irinzwe n’abashinzwe umutekano.

ISIMBI yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana ariko atubwira ko atari i Musanze adusaba kuvugana n’umuyobozi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Rugwizangoga Revelien yemeye ko uyu mutoza yaraye mu maboko ya polisi ariko akaba atarakira amakuru y’aho ikirego cye kigeze.

Seninga Innocent yagizwe umutoza Musanze FC muri Gicurasi 2020. Akaba yaratoje amakipe atandukanye nka Etincelles, Police FC na Bugesera FC.

Seninga Innocent yaraye mu maboko ya polisi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • N.emmy
    Ku wa 25-12-2020

    Hatr

IZASOMWE CYANE

To Top