Imyidagaduro

Amafoto y’ubukwe bwa mushiki wa Diamond Platnumz bwanyuze live kuri televiziyo

Amafoto y’ubukwe bwa mushiki wa Diamond Platnumz bwanyuze live kuri televiziyo

Ku munsi w’ejo ni bwo mushiki wa Diamond, Esma Khan yasezeranye imbere y’Imana n’umugabo we Yahya Musizwa mu bukwe bwanyuze live kuri televiziyo ya musaza we ya Wasafi TV.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Esma Khan abinyujije ku rukuta rwe Instagram yatunguranye avuga ko yamaze kwambikwa impeta ya fiancialles ndetse ko azakora ubukwe vuba.

Ubwo yatangazaga ko afite ubukwe yagize ati“nshuti bakunzi banjye ndizera ko twese tuzaba turi kumwe tukishimana kuri uyu munsi w’ingenzi mu buzima bwanjye, ubukwe bwanjye n’umugabo wanjye.”

Diamond Platnumz akaba yarafashije mushiki we amukorera ubukwe buhenze ndetse anabunyuza kuri televiziyo ye ya Wasafi.

Ubu bukwe bwabereye muri Lugalo Golf Club mu gace ka Tegeta, Madale. Diamond akaba yarakoreye ubukwe buhenze mushiki we mu rwego rwo kwereka umugabo umutwaye ko bafite amafaranga bityo azakore cyane afate neza umuvandimwe we.

Diamond akaba yari aherekejwe n’umuhanzikazi Zuchu baherutse gusinyisha muri Wasafi ndetse n’abandi bo muri Wasafi.

Esma Khan yari yishimye ku munsi w'ubukwe bwe
Esma Khan n'umugabo we
Bwari ubukwe buhenze
Diamond yari yasazwe n'ibyishimo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top