Imyidagaduro

Amarangamutima ya Bijoux wo muri Bamenya nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo

Amarangamutima ya Bijoux wo muri Bamenya nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo

Munezero Aline wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ikunzwe ya Bamenya nka Bijyoux, yambitswe impeta ya fiançailles na Abijuru Benjamin bitegura kurushinga.

Munezero Aline ni umukobwa umaze kwandika izina muri sinema nyarwanda, akaba akunzwe cyane muri filime y’uruhererekane ya Bamenya.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo Benjamin yambitse impeta Bijoux amusaba ku yazamubera umugore, undi na we ahita abyemera.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bijoux yavuze ko uyu musore umwambitse impeta ari igisubizo cy’amasengesho ye ko nta wundi ashobora kuzabana na we atari we.

Yagize ati“ Uru rukundo ni inzozi, uri inzozi, igisubizo cy’amasengesho yanjye, uri ikimenyetso cy’ubwiza bw’Imana kuri njye. Nzarinda iyi mpano by’iteka. Nta wundi tuzamarana igihe cy’ubuzima nsigaje kuri iyi Si. Uri igice cy’ubuzima bwanjye, nshuti yanjye magara niteguye kubana nawe.”

Bijoux yambitswe impeta mu gihe mu minsi ishize aherutse gutangariza ISIMBI ko afite umusore bari mu rukundo ndetse ko batangiye no guteganya kuzabana, ni nyuma yo kwemeza ko yabyaranye n’umunyamakuru Kayitare Mustapha.

Bijoux yabwiye Benjamin ati"yego"
Benjamin umusore wambitse impeta Bijoux
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Herman
    Ku wa 1-09-2020

    Muzagire urugo ruhire

  • Herman
    Ku wa 1-09-2020

    Muzagire urugo ruhire

  • Herman
    Ku wa 1-09-2020

    Muzagire urugo ruhire

  • Nyaminani pascal
    Ku wa 31-08-2020

    Nibyiza urukundo nyarwo nirwo rukenewe. bakomerezaho.

  • Nyaminani pascal
    Ku wa 31-08-2020

    Nibyiza urukundo nyarwo nirwo rukenewe. bakomerezaho.

IZASOMWE CYANE

To Top