Imyidagaduro

Diane wo muri City Maid yahishuye ko afite umukunzi, ashimira abahungu bakundanye mbere (VIDEO)

Diane wo muri City Maid yahishuye ko afite umukunzi, ashimira abahungu bakundanye mbere (VIDEO)

Bahavu Jeannette wamenyekanye muri filime y’uruhererakane ye City Maid nka Diane, yemeje ko ari mu rukundo n’umusore ndetse afata nk’umujyanama we abwira buri kimwe cyose akamugira inama.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse no ku buzima bwe bwite, yavuze ko umuntu afata nk’ikitegererezo cye ari mama we amubyara.

Yagize ati“umuntu mfata nk’ikitegererezo ni mama wanjye. Mama wanjye ni umubyeyi mwiza, mubonamo imbabazi nyinshi nanjye ntazi niba nzabasha kugira nimba umubyeyi, ni umukristo. Ntabwo yigeze ampanisha inkoni cyane, ahubwo mu bwangavu bwanjye yarambwiye ngo Isi ni ishuri kuko murabizi umuntu aba ashyushye cyane muri iriya myaka, yarambwiraga ngo Isi izakwigisha kandi neza.”

Yakomeje avuga ko mu buzima bwe afite umujyana umwe ari na we mukunzi we agisha inama ya buri kimwe.

Yagize ati“buri muntu ba afite umuntu akunda umwumva umuba hafi(…), iyo ufite umujyanama biba byiza cyane kurushaho, mfite umujyanama navuga ngo ni umujyana mwiza aka kanya ntavuga izina rye, ariko na none na mama wanjye ni umujyanama mwiza, mama rwose ni umujyana wa kabiri, urabizi ndagukunda ariko hari uwa mbere wa wundi ahora yifuza kubona nta wundi wagusimbura, umuntu yifuza kubona ni umukwe we wa hazaza, ni we mujyanama wanjye.”

Diane yakomeje avuga ko kuva yatangira gukundana yakundanye n’abahungu benshi ariko akaba nta n’umwe wigeze umubabaza ku buryo byamuviramo ikibazo gikomeye cyanatuma atazongera gukundana, akaba ari nayo mpamvu abashimira cyane.

Umukunzi we ni we mujyanama we

Reba hano ikiganiro kirambuye na Diane wahishuye impamvu ikomeye akunda inyoni ya Kagoma

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top