Imyidagaduro

Dj Ira yahishuye umusore bakundana, icyo yamukundiye n’ibyo gukora ubukwe(VIDEO)

Dj Ira yahishuye umusore bakundana, icyo yamukundiye n’ibyo gukora ubukwe(VIDEO)

Umukobwa umaze kwandika izina mu Rwanda mu kuvangavanga imiziki, Iradukunda Grace Divine uzwi nka Dj Ira yahamije ko afite umukunzi kandi akunda akamwubahira ko yubaha akazi ke akora ko kuvangavanga imiziki.

Mu minsi ishize ni bwo aganira na ISIMBI, Dj Ira yahakanye ko atari umutinganyi nk’uko abantu bakunze kubivuga cyane ko afite umukunzi, gusa yari yirinze gutangaza izina rye.

Mu kiganiro yongeye kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko afite umukunzi kandi amukundira ko yubaha akazi ke akanamukunda gusa ngo ubukwe si vuba.

Yagize ati“ikintu cyatumye mukunda ni uko na we yankunze, akazi kanjye arakubaha ntabwo ambangamira kuba nakora ijoro. Turubahana, turakundana, turihanganirana. Turacyakeneye igihe cyo gukora, ubukwe si vuba ntabwo turabupanga, ntabwo igihe kiragera.”

Dj Ira avuga ko ari mu rukundo n’umusore w’umunyarwanda witwa Ziggy, ndetse Imana ibishatse ngo ni we wazamubera umugabo.

Dj Ira yahishuye umusore bari mu rukundo

Reba ikiganiro na Dj Ira

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NIZEYIMANA claude
    Ku wa 9-08-2020

    Ni flesh mumeze nez muraberany 2!!gs Dj Ila twes turamwemera kbx!!

  • NIZEYIMANA claude
    Ku wa 9-08-2020

    Ni flesh mumeze nez muraberany 2!!gs Dj Ila twes turamwemera kbx!!

IZASOMWE CYANE

To Top