Imyidagaduro

Oda Paccy yemeje ko Empire Record yagurishijwe

Oda Paccy yemeje ko Empire Record yagurishijwe

Studio ya Empire Record yari ihagarariwe n’umuhanzikazi Oda Paccy yagurishijwe ndetse ihita inahindurirwa izina yitwa Classic Empire Record aho yahise inakora indirimbo ya mbere “Narahinduwe” ihuriwemo n’abahanzi 10 b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni kenshi byagiye bivugwa ko Oda Paccy washinze kompanyi ya Ladies Empire ari na we nyiri Empire Record, gusa yahakaniye ISIMBI aya makuru aho yavuze ko we yari nk’umuvugizi w’ibikorwa byayo.

Yagize ati“mbere na mbere nkureho urujijo n’ubwo nabivuze kenshi abantu ntibabyumve, hari ibintu bibiri Ladies Empire itandukanye na Empire Record, n’ubwo abantu bakomeje kugenda basa n’ababihuza studio bakayita Ladies Empire Record ariko sibyo, nabivuze kenshi ni uko abantu batanyumva. Njye nari muri Empire Record nk’umuvugizi w’ibikorwa byabo nta kindi, nta migabane mfitemo.”

Yakomeje ashimangira ko Empire Record yagurishijwe ndetse izakomeza gukora ibikorwa yakoraga, na we ngo azakomeza akorane nayo.

Yagize ati“ni ukuri abari bafite Empire Record si bo bakiyifite, ubu yamaze guhinduka Classic Empire Record, yanakoze indirimbo ya mbere y’Imana yahuje abahanzi benshi yitwa “Narahinduwe”. Njyewe ndi agatambyi, nabo tuzakomeza gukorana ariko nta migabane mfitemo rwose. Abantu babitandukanye na Ladies Empire yo iracyahari kandi izakomeza ikore ibyo yakoraga nta cyahindutse.”

Oda Paccy yashinze Ladies Empire, umuryango wihaye inshingano zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Narahinduwe, indirimbo ya mbere yokorewe muri Classic Empire Record, yahuje abahanzi 10 ari bo; Sharon Gatete, Christian Irimbere, Uwineza Rachel, Diane Nyirashimwe, Kadogo Eric, Sarah Umwamikazi, Nizeyimana Ahad, Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi na Jonathan Ngenzi.

Ngo azakomeza kuba umuvugizi wa Classic Empire Record nk'uko yari uwa Empire Record

Yirebe hano

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 15-08-2020

    Too foto ya junior irikumushinyagurira kuko ntakuboko agifite

IZASOMWE CYANE

To Top