Imyidagaduro

Sarpong yahishuye ko ateganya gukora ubukwe n’umunyarwandakazi

Sarpong yahishuye ko ateganya gukora ubukwe n’umunyarwandakazi

Rutahizamu w’umunya-Ghana wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, Michael Sports yahishuye ko ari umu rukundo n’umunyarwandakazi kandi yumva yifuza ko ari we wazamubera mama w’abana be.

Uyu mukinnyi amaze imyaka 2 mu Rwanda, muri Mata 2020 ni bwo Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kumwirukana nyuma y’amagambo yatangaje atarashimishije ubuyobozi bw’iyi kipe.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Michael Sarpong yavuze ko yumva yifuza gushaka umukobwa w’umunyarwanda.

Yagize ati“mu Rwanda narahishimiye, haba abakobwa beza ku mutima no ku mubiri, nibyo rwose nifuza ndamutse nshatse nashaka umukobwa w’umunyarwanda akazambera umufasha nta gihindutse.”

Akomeza avuga ko afite umukunzi ariko atifuza kuba yahita atangaza, gusa ngo ubukwe bwo ntiyavuga ngo buzaba igihe iki n’iki.

Yagize ati“mfite umukunzi hano i Kigali, urumva ko kuba yambera umugore byoroshye. Izina sindikubwira kuko ubwo ni ubuzima bwanjye bwite. Ubukwe ubu sinakubwira ngo ni igihe iki n’iki ariko ndabiteganya kandi nzabana n’umunyarwandakazi.”

N’ubwo yirinze gutangaza izina ry’umukunzi, gusa hari umukobwa amaze iminsi ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram, ndetse anashyiraho amagambo y’uko bari mu rukundo.

Michael Sarpong, si ubwa mbere avuzwe mu rukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi dore mu minsi ishize byavuzwe ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi Asinah Erra ariko urukundo rwabo ntirurambe bakaza gutandukana.

Umukobwa bivugwa ko ari mu rukundo na Sarpong ndetse ashobora kugira umugore we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top