Imyidagaduro

Yanga wamenyekanye mu gasobanuye yitabye Imana

Yanga wamenyekanye mu gasobanuye yitabye Imana

Nkusi Thomas wamenyekanye mu mwuga wo gusobanura filime nka Yanga, yitabye Imana.

Murumuna we Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti mu gusobanura filime ni we watangaje aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Ati "ruhukira mu mahoro mukuru wanjye, kuri njye uri papa, buri gihe nakwizereragamo, nakurebeyeho muri byose, uwanteraga imbaraga akaba n’umujyanama wanjye. Ruhuka mu mahoro."

Ntabwo Junior yavuze icyo yazize gusa mu minsi yashize, yahishuye ukuntu yarwaye kanseri ikamuzengereza ariko Imana ikamukiza yari igeze ku kigero cya nyuma.

Yanga yaguye muri Afurika y’Epfo aho yafatiwe n’uburwayi ubwo yari yashyiriye abana be ngo basure nyina kuko ari ho aba anakorera. Yari yabatwaye muri Mata uyu mwaka.

Muri 2020 mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Yanga yavuze ko ubuzima bwatangiye kumuhinduka muri 2018 ubwo yahuraga n’ikibazo cyo mu nda, akajya kumva akumva amezi nk’aho arimo gushya, agiye kwa muganga bamubwira ko gas ari nyinshi bamuha ibinini, buri uko hamuryaga ni byo yanywaga kugeza mu ntangiriro za 2019 ubwo uburwayi bwafataga indi ntera.

Icyo gihe yagize ati “Muri Mata 2019 noneho byari byafashe indi ntera, numva noneho nsa nufite ikibuye mu gatuza, njya kwa muganga kuri Legacy kuri 15, muganga ambwira ko mfite amaraso make cyane, arambwira ngo njye Faisal banyongerere amaraso. Ngiye Faisal banyongerera amaraso ariko barambwira ngo bagomba kumpima bakamenya igituma amaraso yanjye aba make.”

Baramupimye basanga afite ikibyimba cyuzuye agatuza kose kandi kiva bamubwira ko ashobora kuba ari kanseri, ntibari kubagaho ngo barebe ko ari yo kuko yari guhita ifata umubiri wose, bafashe umwanzuro wo kujya kwivuza muri Afurika y’Epfo aho umugore we akora, bagezeho basanga ari kanseri igeze ku cyiciro cya nyuma aho bamubwiye ko bagomba kumubaga bakamukuramo igifu cyose.

Bahise bamushyira kuri chemotherapy aho yagombaga gufata 4 akabona kubagwa, yatangiye kwiheba azi ko agiye gupfa, atangira gushaka abantu bamusengera, ashaka kujya muri Nigeria kureba TB Joshua umupasiteri usengera abantu bagakira cyangwa Emmanuel Makandiwa wo muri Zimbabwe.

Muri iyo minsi ni bwo Imana yatangiye kumusura akiri muri Afurika apanga kujya kureba TB Joshua, yaje kumusura mu nzozi.

Yagize ati“kwa kundi nandika nsaba gahunda ntibansubize, ijoro rimwe nari ndyamye mbona TB Joshua araje arambwira ngo reka nkusengere, asa numfashe ku nda ntangira kwizunguza ariko arambwira ngo mbere y’uko nkomeza kugesengera banza urebe ibiri iwanyu, mpindukiye nabonye ibintu bidasanzwe ntari buvugire kuri camera.”

“Umunsi ukurikiyeho TB Joshua yazanye n’umugabo najayaga mbona kuri YouTube, Postor w’Umugande, Robert Kayanja aba ari we ushaka kunsengera ndabyanga, mvuga ko nshaka TB Joshua bahise babura bose.” Yanga

Yakomeje gahunda zo gushaka uko ajaya muri Nigeria, Junior Giti wari waraje kumurwaza yari yagarutse mu Rwanda kureba umuryango we, undi aza amukurkiye, mu gihe yarimo ashaka visa yo kujya muri iki gihugu ni bwo Imana yamwiyeretse neza mu nzozi.

Yarose inzozi na none zizamo pastor Robert Kayanja, ziramuyobera kuko zarimo urujijo rwinshi(yazisobanuye muri video iri hasi), yahise ahamagara Kadugara bakoranaga yakundaga no kuvuga muri filime, yarakijijwe aba Uganda, aribimubwira amusabira guhura n’uyu mupasiteri ajyayo ariko ntibabonana neza ngo amusobanurire byose kuko aba afite abantu benshi, gusa yamukoze mu gituza ati“genda wakize”, asubiye muri Afurika y’Epfo basanga kanseri yarakize.

Yanga yari umugabo wubatse, akaba asize umugore n’abana 3, yari atuye Ntarama muri Bugesera.

Yanga yatangiye gusobanura filime mu 1998 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange akaba yarabihagaritse muri 2013 ari na bwo yahitaga yiyegurira Imana.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top