Sinema

VIDEO: Milka yabuze uwo ahitamo hagati ya Junior na Rocky

VIDEO: Milka yabuze uwo ahitamo hagati ya Junior na Rocky

Munezero Aline uzwi nka Milka wakinnye muri filimi yitwa ‘Gica’, asanga nta tandukaniro riri hagati ya Bugingo Bonny uzwi nka Junior ndetse na Ngombwa uzwi nka Rocky mu gusobanura filimi bazivana mu ndimi z’amahanga bazishyira mu Kinyarwanda kuko bose ngo babishoboye ku rwego rumwe.

Munezero Aline ukunze gukina amafilimi atandukanye no kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye aherutse guhurira na Junior mu ndirimbo imwe biramushimisha.

Yagize ati: “Junior duhura kenshi kuko hari n’amashusho y’indirimbo ‘Buhoro’ ya Uncle Austin duherutse guhuriramo aho yakinaga ari inshuti yanjye. Byaranshimishije bikomeye kuko nabonaga abikora neza kandi abishoboye.”

IKindi kandi ni uko uretse kuba akina filimi nyarwanda, Munezero Aline, na we iyo ari mu rugo akunda kureba filimi zo hanze y’u Rwanda ariko zirimo ibikorwa zizwi nka “Filmes d’actions” aho mu kureba izi filimi akunda kwibanda cyane ku zisobanuye.

Abajijwe itandukaniro abona hagati ya Junior na Rocky mu gusobanura filimi z’amahanga, yavuze ko bose babikora kimwe kandi babizi.

Yagize ati: “Junior na Rocky bose ni beza mu gusobanura amafilimi kuko nsanga nta ho batandukaniye kuko babikora neza kandi barabishoboye cyane.”

Ngo kuba abantu benshi bakina amafilimi nyarwanda usanga ari na bo bakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye, Munezero Aline asanga ibyo nta kibazo kirimo kuko icy’ingenzi ari ukuzuza inshingano umuntu yagiranye n’undi mu kazi ndetse no kureba niba icyo agiye gukora hari inyungu kiri bumuzanire.

Uretse ibyo kandi ngo ikintu Munezero yabwira Abanyarwanda nk’umukinnyi wa filimi ni ugukomeza gukunda iby’iwabo [mu Rwanda] kugira ngo urwego sinema zigezeho rukomeze gutera imbere ku buryo zanagera ku rw’izikorerwa muri Amerika [Hollywood].

Milka ngo nta tandukaniro abona hagati Junior na Rocky

Rea ikiganiro kirambuye hano na Milka

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top