Bite bya myugariro wa Rayon Sports wakuwe ku kibuga muri Ambulance?
Nyuma y’uko akuwe ku kibuga ikubagahu nyuma yo kugongana n’umukinnyi wa Gasogi United, myugariro wa Rayon Sports, Muvandimwe JMV arimo kugenda yoroherwa.
Ku munsi w’ejo hashize ubwo Rayon Sports yari yakiriye ikanatsinda Gasogi United 1-0 mu mukino w’umunsi wa 15, myugariro wayo wo ku ruhande rw’ibumoso, Muvandimwe JMV yaje kugira ikibazo cy’imvune ahita asimburwa.
Muvandimwe JMV yavuye mu kibuga hakiri kare ku munota wa 9, ni nyuma yo kugongana n’umukinnyi wa Gasogi United, yahise asimburwa na Mujyanama Fidele.
Yahise ashyirwa mu mbangukiragutabara (Ambulance) ahita ajyanwa kwa muganga.
Yahise ajyanwa muri CHUK aho yahise ashyirwa muri ’Emergency’, yagize ikibazo ku zuru aho yakomeretse ndetse n’igufwa ry’izuru ryagize ikibazo.
Nk’uko ISIMBI ibikesha umuganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles ni uko uyu mukinnyi yitaweho, arapfukwa ndetse akaba ameze neza ndetse nta gihindutse akaba ashobora gusezererwa uyu munsi agataha.
Ku kijyanye n’igihe ashobora kumara hanze, yavuze ko ari hagati y’ibyumweru 3 n’ukwezi.

Ibitekerezo
Claude Gikundiro
Ku wa 30-01-2022Nsubize Manzi
Ntamuntu ushobora guseka umurwayi keretse udafite
Umubili twese twamera nkawe
Cyangwa tukarenzaho
Ufite ubumuntu uhita wumvako
Yali yababaye ntakindi.
Ntasoni Aliya mashusho ateye
Mbona ntakibazo
Manzi
Ku wa 28-01-2022Rwose sinzi niba nyirubwite yakwishimira kubona aya mafoto ye mwashyize hanze mugiye arwaye mwarigushyiraho ifoto ye isanzwe. Izi foto rwose nkumuntu wize itangazamakuru ntizizashimisha nyirubwite
Pasika Jonas
Ku wa 28-01-2022Turabashimira kubwa amakuru muduha ni mwubahwe
Pasika Jonas
Ku wa 28-01-2022Turabashimira kubwa amakuru muduha ni mwubahwe