Siporo

FERWAFA yavuze ku hazaza ha Mashami ufite amanota 40/105 mu myaka irenga 3 amaze mu Mavubi

FERWAFA yavuze ku hazaza ha Mashami ufite amanota 40/105 mu myaka irenga 3 amaze mu Mavubi

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, ivuga ko mu minsi mike bazaba bamaze kumenya umutoza mushya w’Amavubi usimbura Mashami Vincent wasoje amasezerano, ni mu gihe bigishoboka ko uyu mutoza yongererwa kuko bakiri mu isuzuma ry’umusaruro we.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Muhire Henry akaba yabwiye ISIMBI ko koko amasezerano y’umutoza w’ikipe y’igihugu yarangiye, ndetse gahunda zatangiye zo kureba niba ari Mashami wongererwa bitewe n’umusaruro yatanze cyangwa niba hashakwa undi mutoza.

Ati “Ibiganiro hagati ya Minisiteri na Federasiyo bihoraho, ariko nta biganiro byihariye bivuga ku mutoza biheruka kuba. Si ukureba ko amasezerano yarangiye cyangwa atarangiye ahubwo ni ukureba imikoranire hagati y’umukozi n’umukoresha, ikipe y’igihugu igomba kuba ifite umutoza, biri kurebwa rero.”

“Ni igikorwa kidakorwa ari uko amasezerano yarangiye ahubwo ni ibiba bimaze igihe, ni ukureba uburyo bwimikoranire hagati y’umukozi n’uwari umukoresha we, haba hari byinshi byigwaho, hari isuzuma riba rigomba gukorwa, aho niho haturuka kuvuga ngo ese amasezerano arayongererwa cyangwa harashakwa undi, bituruka mu byagezweho no kureba gahunda nshya zihari mu ikipe y’igihugu.”

Yakomeje avuga ko mu gihe kitarambiranye abanyarwanda bazaba bamaze kumenya umutoza mushya w’ikipe y’igihugu, niba ari Mashami wongererwa amasezerano cyangwa se niba hashakwa undi.

Ati “ikipe y’igihugu igomba kugira umutoza ibyo byo ni ihame ntabwo mbica ku ruhande, ni igihe cya vuba kidatinze araza kumenyekana cyangwa uburyo agomba kubonekamo, ikipe y’igihugu nayo itangire itegurwe”

Muri Kanama 2018 ni bwo uyu mugabo yahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu bwa mbere, ayitoza umwaka n’igice mbere y’uko tariki ya 11 Gashyantare 2020 yongererwa andi masezerano, ni mu gihe yeretswe itangazamakuru ku wa 14 Gashyantare 2020.

Mashami yasoje amasezerano ye ya mbere mu Gushyingo 2019, mu masezerano ye ya mbere yari yasabwe kurenga ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, yarabikoze asezereye Seychelles, yari yasabwe kandi kubona itike ya CHAN 2020, nayo yarayibonye, yari yasabwe no kubona byibuze amanota 4 mu mikino ibiri yo mu matsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ibi byo byaramunaniye kuko yatsinzwe na Mozambique ndetse na Cameroun.

Uyu mugabo umuntu yavuga ko atahiriwe n’iyo myaka ye ari mu Mavubi kubera umusaruro nkene, ari ku mpera z’amasezerano ye yongeye gusa n’uwigarurira imitima ya benshi ubwo yageraga muri ¼ cya CHAN adatsinzwe umukino n’umwe (yaganyije na Uganda na Maroc, atsinda Togo), yageze muri ¼ niho yatsindiwe na Guinea Conakry 1-0.

Ni irushanwa ryabereye muri Cameroun muri Mutarama na Gashyantare 2021. Mashami wagombaga gusoza amasezerano muri Gashyantare 2021, umusaruro yagize muri iki gikombe washimishije abanyarwanda barimo na Perezida Kagame waje kubakira akabasaba gukomeza kwitwara neza.

Uku kwitwara neza muri CHAN 2020, byatumye mu mpera za Gashyantare 2021, MINISPORTS na FERWAFA bamwongera andi masezerano y’umwaka umwe.

Yahise atangirana n’imikino 2 Amavubi yari asigaje yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika asabwa kuyitsinda yose, yakiriye Mozambique ayitsindira i Kigali 1-0, tariki ya 24 Werurwe 2021 yasuyemo Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021 banganya 0-0.

Yahise akurikizaho gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Qatar 2022 mu itsinda E, yayisoje afite inota 1 kuri 18 (Mali 1-0 Rwanda & Rwanda 0-3 Mali, Rwanda 1-1 Kenya & Kenya 2-1 Rwanda, Rwanda 0-1 Uganda & Uganda 1-0).

Muri uyu mwaka wa nyuma Mashami kandi yakinnye imikino 4 ya gicuti aho yatsinzemo 3 ibiri yatsinze Centrafrique 2-0 na 5-0 ndetse n’uwo yatsinzemo Guinea 3-0, akaba yaratsinzwe na Guinea 2-0.

Mu myaka itatu n’igice amaze ari umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent yakinnye imikino 35 atsindamo 9, anganya 13 atsindwa 13, bivuze ko afite amanota 40/105.

Mashami Vincent igihe cye mu Mavubi gishobora kuba cyararangiye
Kugera 1/4 cya CHAN 2020 ni wo musaruro ukomeye Mashami Vincent yagezeho
Mashami Vincent yari amaze imyaka itatu n'igice ari umutoza w'ikipe y'igihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top