Siporo

Harabura ibyumweru 2 Amavubi agacakirana na Seychelles, abakinnyi mu gihirahiro, nta mutoza, FERWAFA yo nta kibazo

Harabura ibyumweru 2 Amavubi agacakirana na Seychelles, abakinnyi mu gihirahiro, nta mutoza, FERWAFA yo nta kibazo

N’ubwo habura ibyumweru bibiri gusa ikipe y’igihugu y’u Rwanda igakina na Sychelles, umutoza uzatoza uyu mukino ntaramenyekana ikintu abakinnyi babona ko ari ikibazo, nyamara FERWAFA yo ikavuga ko nta gikuba cyacitse.

Tariki ya 2 Nzeri 2019, ikipe y’igihugu y’u Rwanda igomba gukina umukino w’ijonjora ry’ibanze n’igihugu cya Seychelles mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

N’ubwo habura ibyumweru bibiri gusa, abakinnyi bazakina uyu mukino ntibarahamagarwa, dore ko n’umutoza uzawutoza ataramenyekana, ni mu gihe uwari umutoza mukuru Mashami Vincent yarangije amasezerano tariki ya 31 Nyakanga 2019, bikaba bivugwa ko yanze kongererwa andi.

Bamwe mu bakinnyi basanzwe bakinira ikipe y’igihugu baganiriye n’ikinyamakuru Isimbi, bakaba batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara, bose bahurije ku kuba ko bidasanzwe ko ikipe y’igiugu igeza igihe cyo gukina itarabona umutoza.

Aba bakinnyi kandi bagaragaje impungenge z’uko bitewe n’iminsi isiaye bashobora gushyiraho umutoza akaza agahamagara abakinnyi atakurikiranye bityo hakaba habamo kwibeshya bitewe n’igihe.

Ikindi bavuze ko bishoboka ko federasiyo ari yo ishobora kuba yaramaze gukora urutonde rw’abakinnyi bazahamagarwa, ikintu nacyo babona gishobora kuba atari cyiza kuko na none atari bo bazatoza iyo kipe.

Mashami Vincent yasoje amasezerano nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu

Mu kiganiro umunyabana wa FERWAFA yagiranye na Isimbi, ku ikipe y’igihugu n’igihe izahamagarirwa, igihe umutoza azabonekera, Uwayezu Regis yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse ko ari vuba cyane.

yagize ati"nk’uko mubizi ikipe y’igihugu irebererwa n’inzego 2, MINISPOC na FERWAFA, rero turabizi ko igihe cyagiye turimo gukorana bya hafi ndetse icyemezo kiza gufatwa murakimenyeshwa mu minsi mike."

Yakomeje akuraho impungenge z’uko ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku musaruro w’ikipe y’igihugu.

Yagize ati"oya kuko ubundi ikipe y’igihugu nkuru yitegura hagati y’iminsi 7 n’10, hari n’igihe biba iminsi 5, rero kuba uyu munsi turi ku itariki 16 ntabwo byakaduteye impungenge."

Kuri Haringingo Francis bivugwa ashobora guhabwa iyi kipe by’agateganyo ndetse n’umutoza Stephen Constantine bivugwa ko ari mu biganiro na MINISPOC ndetse na FERWAFA, yanze kugira byinshi abivugaho aho yavuze ko umutoza wese ushoboye aho yaba akomoka hose yatoza ikipe y’igihugu.

Biteganyijwe ko umukino ubanza uzabera muri Seychelles tariki nya 2 Nzeri 2019, n’aho uwo kwishyura ukabera mu Rwanda tariki ya 10 Nzeri 2019.

Abakinnyi bategereje kumenya umutoza w’ikipe y’igihugu n’igihe azahamagarira

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • muture fred
    Ku wa 17-08-2019

    njye mbona nuyu munyamabanga wa federasiyo aba atangaza nibyo atazi rwose,uburyo avugamo nukuntu aba ameze nashoboye rwose nimukajye mushakira ikibazo aho cyitari umupira wacu wicwa nabawuyobora batawuzi rwose.

  • Rutanga kevin
    Ku wa 17-08-2019

    Amavubi bazayahe Robert

IZASOMWE CYANE

To Top