Siporo

Ibya Bigirimana Abedi muri Kiyovu Sports byajemo kidobya, Ngando Omar yanze gusinya

Ibya Bigirimana Abedi muri Kiyovu Sports byajemo kidobya, Ngando Omar yanze gusinya

Umunsi wa kabiri urirenze abakinnyi babiri b’Abarundi baguzwe na Kiyovu Sports badasinye bitewe n’ikibazo Bigirimana Abedi yahuye nacyo giturutse mu ikipe ya Rukinzo FC yahizemo.

Muri Kamena 2020 nibwo aba bakinnyi bombi basinyiye Kiyovu Sports imbanziriza masezerano bahabwa amafaranga make kuyo bumvikanye.

Tariki ya 9 Nzeri 2020, ni bwo uyu myugariro Ngando Omar na mugenzi we ukina afasha abataha izamu, Bigirimana Abedi bageze mu Rwanda.

Bigirimana Abedi yaguzwe miliyoni 10.397 ahabwa miliyoni 5.397 iyi kipe ikaba imusigayemo miliyoni 5. Ngando Omar yaguzwe miliyoni 10.100 yishyurwa ibihumbi 600 akaba asigaye kwishyurwa miliyoni 9.5.

Ku munsi w’ejo nibwo byari byitezwe ko aba bakinnyi bishyurwa amafaranga yari asigaye ubundi bagasinyira Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2, gusa aba bakinnyi baje kwanga kwakira sheki bishyuriweho aho babwiye iyi kipe ko bagomba kwishyurwa amafaranga nta sheki kuko hari abatanga sheki itazigamiye.

Bahawe gahunda y’uyu munsi ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020 saa 11h ko ari bwo bari bwishyurwe ubundi bashyire umukono ku masezerano yo gukinira Kiyovu Sports.

Ku isaha ya saa 11h, ISIMBI yari yageze aho uyu muhango wagombaga kubera ari ho kuri Kigali View Hotel, yahasanze bamwe bo muri komite nyobozi ya Kiyovu Sports bari bayobowe na perezida w’iyi kipe Mvuyekure Francois.

Saa sita zibura iminota mike nibwo n’umutoza Karekezi Olivier yahageze, nyuma ye haza na Ngando Omar na Bigirimana Abedi.

Muri iki gitondo iyi kipe yaje guhura n’ikibazo itari yiteguye, aho Bigiramana Abedi yayibwiye ko hari amasezerano yagiranye na Rukinzo FC yatwaye muri FERWAFA abasa ko babanza kuyahuza n’amasezerano yagiranye n’iyi kipe akabona gusinya.

Bigirimana Abedi yasabye ko amasezerano y'imyaka 8 ya Rukinzo bayahuza n'ayo agomba gusinyira Kiyovu Sports

Ikibazo giteye gite?

Kiyovu Sports yaguze uyu mukinnyi ndetse n’urwandiko rumurekura ‘Release letter’ bararufite.

Gusa ngo nyuma y’uko iyi kipe imuguze, ikipe yahozemo na Rukinzo FC yaramwegereye maze imusaba ko yamwongerera amasezerano maze imusinyisha imyaka 8, na we arasinya bahita babyohereza muri FERWAFA.

Aya masezerano avuga ko mu gihe asoje imyaka 2 muri Kiyovu Sports, yaba ikeneye kumwongerera andi masezerano izasubura muri Rukinzo FC kuvugana nayo.

Uyu musore akaba yasabye iyi kipe kugira ngo asinye bagomba guhuza ayo masezerano n’ayo agomba gusinyinana na Kiyovu Sports.

Ibi Kiyovu ikaba itabikozwa kuko yo ivuga ko ayo ari amasezerano hagati ya Abedi na Rukinzo FC, ngo Kiyovu ntacyo biyirebaho, ngo nibakenera kumwongerera amasezerano bazasubira muri Rukinzo FC.

Ikindi Kiyovu Sports ni uko baramutse bamusinyishije nta bubasha baba bafite bwo kuba bamugurisha nyuma y’umwaka umwe mu gihe baba babonye ikipe kuko yaba akina nk’intizanyo.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukaba bwahise bujya muri FERWAFA kugaragaza ko Abedi ari umukinnyi wabo cyane ko n’ibyangombwa byose babifite.

Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yaba yarakiniye ikipe yo muri DR Congo yitwa AS Maika nayo ikaba ishobora kubyivangamo, amakuru avuga ko yaba yaranayikiniye atitwa Bigirimana Abedi ahubwo yarakoresheje andi mazina.

Nyuma y’uko ikibazo cy’uyu musore cyanze, basabye Ngando Omar we udafite ikibazo ko yasinya arabahakanira, ababwira ko atasinya mugenzi we bazanye agifite ikibazo, ngo azamutegereza nibikemuka na we basinyire rimwe.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukaba bwahise bujya gukurikirana iki kibazo kugira ngo aba bakinnyi bahite basinya cyane ko amafaranga yabo bari bayitwaje.

Ngando Omar yanze gusinya Abedi atarasinya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nzabandora phocas
    Ku wa 20-09-2020

    Iyi nimitwe aba bahungu batimo,ibi byerekana ko abakinnyi bo muri aka karere bataraba professionnel,none se nigute umukinnyi yanga gusinya ngo nuko mugenzi we atarasinya,nkaho amasezezerano ari amwe

IZASOMWE CYANE

To Top