Siporo

Icyo Rayon Sports ivuga kuri Manace Mutatu bivugwa ko ishobora kwamburwa

Icyo Rayon Sports ivuga kuri Manace Mutatu bivugwa ko ishobora kwamburwa

Rayon Sports ishimangira ko Manace Mutatu ari umukinnyi wayo n’ubwo perezida wa Gagogi United, KNC avuga ko bashobora kwamburwa uyu mukinnyi bitewe no kutubahiriza amasezerano bagiranye .

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Rayon Sports yasinyishije Manace Mutatu wakiniraga Gasogi United. Nk’uko bigaragara mu masezerano y’uyu mukinnyi yaguzwe miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukinnyi wasinye tariki ya 5 Nyakanga 2020, mu masezerano ye avuga 60%(miliyoni 6) zigomba gutwarwa na Gasogi United n’aho umukinnyi agatwara 40%(miliyoni 4).

Rayon Sports ikaba yarahise yishyura Gasogi United 4.810.000 iyisigaramo 1.190.000, iyi kipe kandi ntabwo yishyuye umukinnyi aho na we yamusigayemo miliyoni 4, aya mafaranga atarishyuwe bumvikanye ko agomba kwishyurwa mu minsi 15.

Iminsi 15 ikaba yarangiye ejo tariki ya 20 Nyakanga 2020, aho KNC yatangarije Radio10 ko yahise yandikira perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate bamumenyesha ko barimo kwica amasezerano ndetse ashimangira ko nta gihundutse uyu munsi arara amusubije amafaranga bamuguze Manace akagaruka muri Gasogi United.

Mu kiganiro kigufi ISIMBI yagiranye n’umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yavuze ko Manace ari umukinnyi wa Rayon Sports nta kindi yavuga.

Yagize ati“Manace ni umukinnyi wa Rayon Sports. Nta kibazo na kimwe gihari rwose.”

Manace Mutatu ni umukinnyi ukomoka muri DR Congo yinjiye muri Gasogi United umwaka ushize wa 2019 avuye iwabo, ubu akaba yaramaze gusinyira Rayon Sports imyaka 2.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top