Siporo

Kakule yamaze kubona ikipe, ibye na Rayon Sports, ibiganiro yagiranye n’umutoza Guy Bukasa

Kakule yamaze kubona ikipe, ibye na Rayon Sports, ibiganiro yagiranye n’umutoza Guy Bukasa

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka muri DR Congo wahoze akinira Rayon Sports, Kakule Mugheni Fabrice avuga ko hari ikipe yo muri Kenya yamaze kumvikana na yo, gusa we yifuza gukina muri shampiyona ya DR Congo.

Mu ntangiriro za Kamena 2020, Mugheni wari usoje amasezerano ye muri Rayon Sports, yasezeye ku bafana b’iyi kipe avuga ko atagikomezanyije na yo bitewe na gahunda iyi kipe ifite yo gukinisha abakiri bato, ni mu gihe bari bananiranywe ku ngingo yo kongera amasezerano.

Nyuma y’aho byavuzwe ko uyu mukinnyi ari mu biganiro na Rayon Sports kugira ngo abe yakongera amasezerano, ndetse na we akaba yarabyemeraga, gusa yaje kujya iwabo atayisinyiye.

Ni umusore wafashije Rayon Sports cyane

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Kakule yavuze ko yari yamaze kumvikana n’iyi kipe ariko ikabura amafaranga yo kumwishyura.

Yagize ati“Yego Rayon twaravuganye hashize amezi, kuva mu kwezi kwa 3, ngo nta mafaranga bafite kubera ikibazo cy’amikoro. Hashize amezi 4 ntarabonana n’abayobozi ba Rayon Sports.”

Byavuzwe kandi ko umutoza mushya w’iyi kipe, Guy Bukasa yagiye kureba uyu musore ngo abe yamwumvisha kongera amasezerano, ibi nabyo ahamya ko byabayeho ariko ntibyagira icyo bitanga kuko iyi kipe iri mu bibazo by’amafaranga.

Yagize ati“ni byo, twaravuganye n’umutoza Guy hashize ukwezi, yashakaga ko nguma muri Rayon, ariko yajemo ikipe ifite ikibazo cy’amikoro, naramubwiye ikibazo mfite, yarabyuvise na we.”

Ibyo kongera gukinira Rayon Sports byaranze

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko yifuza gukinira amakipe nka DCMP na DON Bosco za DR Congo, gusa ngo hari n’ikipe yo muri Kenya bamaze kumvikana.

Yagize ati“yego hari amakipe nshaka gukinamo hano muri Congo, harimo DCMP, na DON BOSCO... No muri Kenya hari ikipe ndikuvugana na yo gusa ibiganiro byarangiye, gusa ntabwo nshaka kuyivuga.”

Kakule kuba yifuza gukinira ikipe y’igihugu ya DR Congo ni yo mpamvu ashaka gukina muri sampiyona ya Congo, ni mu gihe avuga ko kugaruka mu Rwanda ari 50%.

Yagize ati“kugaruka gukina mu Rwanda mbihaye 50%, impavu nshaka gukina shampiyona ya Congo, ni shampiyona iri muri 5 za mbere muri Afurika, ikindi ni ukubera mfite intego yo gukina mu ikipe y’igihugu kandi mfite ubushobozi.”

Kakule Mugheni Fabrice, yahishuye ko mu myaka yose yakinnye mu Rwanda mu makipe nka Marines, Kiyovu Sports, Rayon Sports yerekanye ubushobozi bwe, gusa ngo nta ntego yari afite kuko atatekerezaga ku ikipe y’igihugu, ubu akaba abona igihe kigeze ngo akinirie ikipe y’igihugu.

Mu makipe yakiniye harimo na Kiyovu Sports, gusa ngo nta ntego yari afite mu myaka yose yakinnye mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kabasele
    Ku wa 20-08-2020

    Niba nta ntego yari afite ubwo nta mugabo umurimo, yabaye ikigwari rero no kumwizera aho yajya ni ukugaragaza ubugwari.

  • Kabasele
    Ku wa 20-08-2020

    Niba nta ntego yari afite ubwo nta mugabo umurimo, yabaye ikigwari rero no kumwizera aho yajya ni ukugaragaza ubugwari.

IZASOMWE CYANE

To Top