Siporo

Manishimwe Djabel yasabye imbabazi umutoza Adil Erradi

Manishimwe Djabel yasabye imbabazi umutoza Adil Erradi

Nyuma yo kuvuga ko umutoza Adil Erradi Mohammed atamubaniye akamushyira hanze bitewe n’ibihe arimo, kapiteni wa APR FC Manishimwe Djabel yamusabye imbabazi avuga ko byose yabitewe n’uburakari.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nyuma yo gutsinda Marines FC 2-1 muri shampiyona, umutoza wa APR FC yavuze amagambo akomeye kuri kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel.

Uyu mugabo wari wakoze impinduka yicaje abakinnyi benshi basanzwe bananza mu kibuga, yanakomoje kuri kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel avuga ko atari kapiteni we ndetse ko amaze iminsi amutsindisha.

Ati "Ni kapiteni wa APR FC ntabwo ari uwanjye, yahawe amahirwe mu gice cya kabiri ku mukino wa Monastir mu gice cya kabiri atsindisha igitego, yatanze igitego ku mukino wa Bugesera, nta kinyuranyo yakoze ku mukino wa Bugesera, si uko atiteguye, si uko adahari ni kimwe n’abandi, nta mukinnyi munini muri APR FC."

Yakomeje avuga kandi ko atakwicaza umukinnyi umeze neza ngo Djabel akine, niba atiteguye kurwanira ishema rya APR FC nta mwanya afite muri iyi kipe.

Ati "Ntabwo nakwicaza umukinnyi umeze neza, uri mu bihe bye ukora neza nka Fiston, Blaise, Bonheur, ntabwo nabikora, Djabel ni umukinnyi nk’abandi bakinnyi, ikibuga ni cyo cyubaha buri umwe, umupira w’amaguru ni ubu n’ahazaza, ahashize si ikibazo cyanjye, gukurwamo na Monastir ni ibindi bindi, ni ibindi muvandi, niba Djabel atiteguye cyangwa undi mukinnyi utiteguye guhesha icyubahiro umwenda wa APR FC, kuyihesha intsinzi, nta mwanya afite, biroroshye."

Djabel na we wari warakaye cyane, yabwiye Radio1 ko ari we mukinnyi watsindiye APR FC ibitego byinshi mu myaka 3, yafashije Adil kwegukana ibikombe afite bityo ko atakamutereranye mu bihe arimo kuko niba barasangiye ibihe byiza n’ibibi bakabisangiye, n’aho kumutererana ngo nta mugabo waba umurimo.

Djabel akaba yamaze kwandika asaba imbabazi umutoza Adil avuga ko ibyo yakoze nta bunyamwuga burimo ariko na none yabitewe n’uburakari.

Ati "ndatekereza nakoze ikosa. Ndasaba imbabazi umutoza Adil, ibyo nakoze nta bunyamwuga burimo, nk’umuyisilamu ndasaba Imana ngo imbabarire. Ubu ndasaba buri wese kumbabarira, nari narakaye cyane, murakoze ni ubwa nyuma ngaragaweho n’iriya myitwarire. "

Manishimwe Djabel akaba na kapiteni wa APR FC, yayinjiyemo muri 2019 avuye muri Rayon Sports yari yagezemo 2013.

Ubutumwa bwa Manishimwe Djabel busaba imbabazi
Djabel yasabye imbabazi umutoza Adil Erradi Mohammed
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top