Siporo

Omborenga Fitina ashobora gutandukana na APR FC

Omborenga Fitina  ashobora gutandukana na APR FC

Mu gihe abura amezi 2 ngo agere ku mpera z’amasezerano ye muri APR FC, Omborenga Fitina avuga ko nta biganiro aratangira kugirana n’iyi kipe, ashishikajwe no kuba yajya gukina hanze y’u Rwanda.

Nyuma y’igenda ry’umutoza Petrovic mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2018-19, APR FC yazanye umutoza mushya Zlatko ntiyabonye muri uyu mukinnyi atangira kugenda amwicaza bya hato na hato, ku buryo uyu mukinnyi kongera amasezerano muri iyi kipe byagorana.

Aganira na Isimbi.rw, Omborenga yavuze ko nta biganiro aratangira kugirana na APR FC ku buba yakongera amasezerano, ngo ashishikajwe no kwerekeza hanze y’u Rwanda.

Yagize ati”kugeza ubu nta kipe n’imwe ndatangira kuvugana na yo yaba APR FC nkinira ndetse n’izindi za hano mu Rwanda, gusa hari izo ku mugabane w’u Burayi turi kuganira gusa ntibiracamo neza igihe byakunze nzabibabwira, si kera kuko ndasoza amasezerano mu kwezi kwa 8 ni bwo nzahita menya akazoza kanjye, gusa njyize impinduka nkasubira i Burayi byashimisha cyane.”

Uyu mukinnyi utarabonye umwanya wo gukina aho bazaniye undi mutoza mushya nyuma yisezera rya Dr Petrovic, Omborenga yaje kwerekeza muri Serbia mu ikipe yitwa CSKA Sofia mu igeragezwa gusa amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC butigeze bwumvikana na CSKA Sofia yo muri Serbia.

Omborenga Fitina yinjiye muri APR FC mu mwaka wa 2017 ayisinyamo amasezerano azageza muri 2019, yaje avuye mu igeragezwa muri Espagne nyuma yo kuva mu gihugu cya Slovakia yakinnyemo mu gihe kingana n’umwaka.

Nyuma y’igenda rya Petrovic ntabwo Omborenga ukina byamworoheye

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • faida fitina
    Ku wa 15-12-2020

    njye igitekerezo cyanjye ndumva omarinakibazo afite kbx umutozaniwe ufitikibazo abakinnyibakina ibyobababwiye murakoze

  • Innocent
    Ku wa 18-04-2020

    Rayon sport ikwiye gukomeza gukusanya ingengo y’imari izakoresha sezo itaha

  • -xxxx-
    Ku wa 9-02-2020

    KOMEZAHO NUZAGEMUREYO UZAGEHANZE KANDI AKAZIKEZA

  • -xxxx-
    Ku wa 9-02-2020

    KOMEZAHO NUZAGEMUREYO UZAGEHANZE KANDI AKAZIKEZA

To Top