Umuco

Abahatanye na Iradukunda muri Miss World bakiriwe i Sanya

Abahatanye na Iradukunda muri Miss World bakiriwe i Sanya

Abakobwa basaga 80 bahatanye na Iradukunda Liliane muri Miss World bamaze kugera mu Mujyi wa Sanya aho bazamara ukwezi.

Irushanwa rya Miss World rigiye kubera mu mu Bushinwa, abakobwa batangiye kugerayo guhera tariki ya 8 Ugushyingo 2018. Muri 80 bagiye bakirwa mu bihe bitandukanye Iradukunda ntagaragaramo.

Iradukunda w’imyaka 19 azahatana n’abakobwa bahagarariye ibihugu 122 bemejwe kugeza ubu. Muri bo umuto afite imyaka 17 umukuru afite 27. Yavuye mu Rwanda ku wa Gatatu, aca i Dubai abona gufata indege imujyana i Sanya.

Umukobwa wagezeyo mbere y’abandi ni Thulisa Keyi userukiye Afurika y’Epfo. Yagezeyo ku wa 8 Ugushyingo 2018, saa 13:45 z’amanywa, yavuze ko “bishimishije kugera i Sanya uri uwa mbere” akizera ko no mu manota ariko bizagenda.

Yakurikiwe na Nyampinga wa Belarus, Maryia Vasilevich; abandi nabo bagenda baza, ubu hariyo abarenga 80.

Miss Northern Ireland, Armenia, Puerto Rico, Ireland, Chile, Cook Islands n'uwa Netherlands

Irushanwa rya Miss World rizaba ari irya 68, uwatsinze azamenyekana ku wa 8 Ukuboza 2018. Mu myaka yashize, abandi bakobwa batatu bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa mbere ya Iradukunda ntibagize amahirwe yo gutwara ikamba cyangwa kuza imbere.

Nyampinga wa Belarus, Maryia Vasilevich
Nyampinga wa Canada yamaze kugera mu Bushinwa
Miss Gibraltar, Wales n'uwa England
Nyampinga wa Georgia
Miss Guadeloupe
Miss Malta
Iradukunda Liliane ashobora kuba akiri mu ndege ajya i Sanya
Nyampinga wa Luxembourg
Iradukunda Liliane ashobora kuba akiri mu ndege ajya i Sanya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • SANYURI Love your mocesy kiss your mom TOMORROW 21 20 22 Love your mocesy kiss your mom kiss

  • Phoibe
    Ku wa 10-11-2018

    Turagushyigikiye mukobwamwiza uzabarushe kd turagukunda cyane

IZASOMWE CYANE

To Top