Siporo

Abakinnyi 23 APR FC yahagurukanye, Rayon Sports isiga batatu b’abanyamahanga

Abakinnyi 23 APR FC yahagurukanye, Rayon Sports isiga batatu b’abanyamahanga

Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika (CAF Champions League na Confederation Cup), APR FC na Rayon Sports yamaze guhaguruka mu Rwanda aho yagiye gukina imikino yo kwishyura ishobora gutuma ajya mu matsinda.

Rayon Sports yatsindiwe mu rugo na Black Bulls ibitego bibiri ku busa, igomba gukina umukino wo kwishyura n’iyi kipe tariki ya 25 Ukwakira 2026, ni umukino uzabera muri Mozambique.

Ikaba yarahagurutse mu Rwanda ejo hashize nimugoroba aho yahagurukanye abakinnyi 23.

Muri aba bakinnyi ntiharimo abakinnyi bashya batatu b’abanyamahanga yaguze barimo Matumona Wakonda Kanda, Boris Gbenou na Moise Sandja Bulaya.

APR FC nayo yagiye...

APR FC yo yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Zamalek yabatsindiye mu rugo kimwe ku busa.

APR FC ikaba isabwa kuzatsinda uyu mukino byibuze ibitego bibiri ku busa cyangwa kuri kimwe kugira ngo ijye mu matsinda.

Abakinnyi 23 yahagurukanye

Abanyezamu: Hakizimana Adolphe, Ernan Siluane na Mudahigwa Christian

Ba Myugariro: Nduwayo Alexis, Nshimiyimana Yunusu, Ishimwe Abdul, Madou Zon, Fitina Omborenga, Byiringiro Gilbert, Bugingo Hakim na Ishimwe Christian

Abakina Hagati: Rubuguza Jean Pierre, Mamadou Traore, Iraguha Hadji, Memel Raouf Dao, Ngabonziza Pacifique, Seidu Yussif Dauda na Ronald Ssekiganda

Ba Rutahizamu: Hakim Kiwanuka, Uwiyaremye Fidali, Cheikh Djibril Ouattara, Amani Michel na William Togui Mel

Rayon Sports yerekeje Mozambique
APR FC yerekeje mu Misiri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top