Umunyamabanga wa APR FC akaba na Chairman w’agateganyo wayo, Col (Rtd) Vincent Mugisha yavuze ko abakinnyi ba APR FC bababajwe bikomeye no gutsindirwa na Zamalek SC mu rugo.
Hari mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wabereye i Kigali tariki ya 16 Ukwakira 2026.
Ubu APR FC ikaba iri mu Misiri aho yagiye gukina umukino wo kwishyura, yawitwaramo neza ikaba yajya mu matsinda ya CAF Champions League.
Col (Rtd) Vincent Mugisha wagiye ari we muyobozi wa delegasiyo, yavuze ko ikipe imeze neza nta kibazo ifite.
Yavuze ko kandi n’ubwo batsinzwe umukino ubanza, Zamalek SC itigeze ibarusha ahubwo ari amahirwe yagize.
Ati "Ni byo umukino ubanza twarawutakaje, tuwutakaza bataturushije, ubona ari nk’amahirwe iriya kipe twakinaga nayo yagize."
Yakomeje avuga ko abakinnyi ba APR FC gutsindwa umukino ubanza wa Zamalek byabababaje cyane ariko nabo bamaze iminsi babereka ko hakiri amahirwe.
Ati "Byarabababaje, ku buryo tumaze iminsi tubereka ko bishoboka, ko hakiri amahirwe, tubatera imbaraga tubabwira ko bareka gutwarwa n’ibyatambutse."
Yashamingiye ko ubu bafite morale, bafite ishyaka bashaka gutsinda.
Ati "Ubu bameze neza, bafite ishyaka urabona ko bashaka kureba uko intsinzi bakongera bakayisubiza, urabona biteguye kandi bameze neza."
Yasabye abakunzi ba APR FC kutiheba, ababwira ko hakiri amahirwe kandi bigishiboka mu minota 90 isigaye.
APR FC izakina na Zamalek SC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League aho umukino ubanza wabereye i Kigali, Zamalek SC yawutsinze 1-0.

Ibitekerezo