Umuco

Abakobwa b’ubwiza baje muri Miss Rwanda 2019 i Kigali (Amafoto&Video)

Abakobwa b’ubwiza baje muri Miss Rwanda 2019 i Kigali (Amafoto&Video)

Abandi bakobwa biyizeye ku bwiza, ubuhanga n’umuco biyandikishije bashaka guhagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Ni ijonjora rya nyuma muri Miss Rwanda, ubuyobozi butegura iri rushanwa bwazengurutse intara zose zigize u Rwanda. Ubu hatahiwe Umujyi wa Kigali ahiyandikishije abakobwa batandukanye bari butorwemo abazayiserukira bakarushanwa n’abandi 31 bamaze kwemererwa kurushanwa.

I Kigali, kwandika abakobwa bujuje ibisabwa byatangiye ku isaha ya saa munani nubwo imvura yaguye mu bice bitandukanye by’uyu mujyi ntibyabujije abakobwa bashaka guhatanira ikamba kugera ahabereye igikorwa kuri Hilltop Hotel i Remera.

Kuri uyu mugoroba hararara hamenyekanye mu buryo budasubirwaho abakobwa bazaserukira buri ntara n’Umujyi wa Kigali. Aba bose bazatorwamo abajya mu mwiherero ku wa 5 Mutarama 2019 naho Miss Rwanda 2019 atorwe mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama.

I Kigali hiyandikishije abakobwa 80 ariko abangana na 29 nibo bemerewe guhatanira guserukira uyu mujyi ukoze ijonjora bwa nyuma ukurikiye intara zose zitoranyijemo abakobwa 31 bashaka kwambara ikamba rya Miss Rwanda 2019.

REBA VIDEO IGARAGAZA ABAKOBWA BAJE MURI MISS RWANDA I KIGALI

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Mu mateka y’u Rwanda hamaze gutorwa ba Nyampinga icyenda guhera mu 1991. Abatowe basimburanywe uhereye kuri Nubuhoro Jeanne (1991), Uwera Dalila (1992), Bahati Grace (2009), Mutesi Aurore (2012), Akiwacu Colombe(2014), Kundwa Doriane (2015), Mutesi Jolly(2016), Iradukunda Elsa (2017) na Iradukunda Liliane (2018).

I Kigali hiyandikishije abakobwa biyizeye ku bwiza, ubuhanga n'umuco
I Kigali haje abakobwa 80, hemererwa 29 bari buhatanire imyanya
Kwandika abaje mu ijonjora byatangiye ku masaha y'igicamunsi
Buri mukobwa uje kwiyandikisha apimwa ibiro n'uburebure
Buri mukobwa ushaka guhatana yerekana ibyangombwa bimuranga nk'Umunyarwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top