Abakobwa batandatu batorewe guhagararira Kigali muri Miss Rwanda 2019 (Amafoto&Video)
Umujyi wa Kigali watowemo abakobwa b’ubwiza bazawuserukira mu irushanwa rya Miss Rwanda ryari rimaze igihe rizenguruka ibice bitandukanye by’igihugu hashakishwa abahatanira ikamba.
Abakobwa batandatu nibo batoranyijwe guserukira Umujyi wa Kigali, hari hiyandikishije abakobwa 80 ariko abangana na 30 nibo bemerewe guhatana mu ijonjora rya nyuma. Abakobwa 37 nibo barenze icyiciro cya mbere bazatorwamo Miss Rwanda 2019.
Aba bose bazatorwamo abajya mu mwiherero ku wa 5 Mutarama 2019 naho Miss Rwanda 2019 atorwe mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama.
Mbere y’ibi bikorwa ariko abakobwa batowe mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali bazitabira igikorwa cyo gutombora nimero bazamenyekaniraho mu irushanwa mu gikorwa kizabera i Rusororo muri Intare Conference Arena.
Ijonjora ryo mu Mujyi wa Kigali ryabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Ukuboza 2018 ryaranzwe n’udushya twinshi, hari bamwe mu bakobwa bahatanye bagaragazaga kuba batariteguye neza bigashobera abagize akanama nkemurampaka.
Hari uwasonzwe n’ibibazo akabira icyuya kugeza ahawe azimaniwe amazi, undi asaba gusubirishwamo ariko ntiyahabwa ayo mahirwe.
Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka nshyashya.
Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).
Mu mateka y’u Rwanda hamaze gutorwa ba Nyampinga icyenda guhera mu 1991. Abatowe basimburanywe uhereye kuri Nubuhoro Jeanne (1991), Uwera Dalila (1992), Bahati Grace (2009), Mutesi Aurore (2012), Akiwacu Colombe(2014), Kundwa Doriane (2015), Mutesi Jolly(2016), Iradukunda Elsa (2017) na Iradukunda Liliane (2018).
Abakobwa bemerewe guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2019
- Gakunde Iradukunda Prayer (No.4)
- Niyonshuti Assoumpta (No.1)
- Ibyishaka Aline (No.14)
- Umutoni Grace (No.17)
- Nimwiza Meghan (No.22)
- Uwase Sangwa Odile (No.25)
Uko igikorwa cyo gutoranya aba bakobwa cyagenze mu mafoto:
Amafoto: FOCUSiCON
)
Ibitekerezo
ariane tuyishimire
Ku wa 4-01-2019Andika Igitekerezo Hano igitekerezo cyanjye nuko nimero 1 ariwe ugomba kuba miss Rwanda