Siporo

Abarimo Haruna Niyonzima na Itangishaka Blaise bafashe rutemikirere

Abarimo Haruna Niyonzima na Itangishaka Blaise bafashe rutemikirere

Abanyarwanda biganjemo abahoze baconga ruhago bakomeje amasomo y’ubutoza, baraye berekeje muri Tanzania aho bagiye gushaka ibyangombwa byo kwerekeza muri Spain.

Aba barimo Haruna Niyonzima na Itangishaka Blaise bahoze bakinira Amavubi, kuva muri Gashyantare 2026 bari mu masomo yo kubongerera ubumenyi ku bijyanye n’ubutoza.

Ni amahugurwa yateguwe na yateguwe na Minisiteri ya Siporo, Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) binyuze muri Visit Rwanda n’ikipe ya Atletico Madrid yamamaza Visit Rwanda.

Icyiciro cya nyuma kikaba kigomba kubera muri Espagne ari nayo mpamvu aba batoza bagiye Dar es Salaam muri Tanzania gushaka ibyangombwa ’Visa’ bibemerera kujya muri Espagne gukomerezayo.

Mu gihe ibyangombwa byaboneka, bakaba bagomba kugenda muri iki cyumweru kuko biteganyijwe ko amasomo azatangira hagati ya tariki ya 23 na 25 Gicurasi 2026.

Abagiye ni; Haruna Niyonzima, Itangishaka Blaise, Sifa Gloria Nibagwire, Innocent Murwanashyaka, Iragena Oscarie, Joseph Junior Rutagengwa, Nadia Bugenimana, Nicolas Hakizimana, Darius Hirwa, Damascène Nsengiyumva, Emmanuel Coman Mugisha, Schadrack Nsengayire na Shema Bravo.

Berekeje Tanzania gushaka visa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top