Imyidagaduro

Abaririmbyi b’imena ba Chorale de Kigali barushinze (Amafoto)

Abaririmbyi b’imena ba Chorale de Kigali barushinze (Amafoto)

Ndikubwimana Gilbert, umuririmbyi ukomeye wa chorale de Kigali yarushinganye na Ndizihiwe Simbi Yvette basanzwe baririmbana muri iyi korali.

Simbi Yvette na Gilbert Ndikubwimana bambikanye impeta ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gashyantare 2019 mu muhango wabereye muri Paruwasi Katedrali Mutagatifu Mikayile, igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Jean Claude Muvandimwe.

Aba bombi bakundaniye muri Chorale de Kigali kugeza ubwo urukundo rwabo rwakomeye biyemeza kubana akaramata.

Isezerano rya bombi ryateye ishema abagize Chorale de Kigali ndetse babyanditse ku mbuga nkoranyambaga, hari aho bagize bati “Impamvu y’ibyishimo n’umunezero yatubereye impamo muri Chorale de Kigali, ubwo abaririmbyi bacu b’imena Simbi na Gilbert bambikanaga impeta y’urudasumbwa. Nibarambe!”

Simbi ni umuhanga cyane mu kuririmba, ni umuririmbyi w’imena muri Chorale de Kigali aho aririmba Soprano, umugabo we Gilbert na we ni umuhanga mu guhanika ijwi aho aririmba Tenor.

Aba bombi bakundaniye muri Chorale de Kigali none barashyingiranwe
Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Jean Claude Muvandimwe.
Chorale de Kigali niyo yaririmbye misa yo gushyingira Gilbert na Simbi
Aba bombi ni abaririmbyi b'imena muri Chorale de Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ntakirutimana Eric
    Ku wa 4-10-2019

    Muzagire umugisha iteka!

  • Pru
    Ku wa 19-02-2019

    Gilbert na Simbi tubifurije kuzagira urugo ruhire. Bikira Mariya azababere Inyenyeri Iyobora.

  • Hakiza
    Ku wa 19-02-2019

    Urugo ruhire bageni beza. Imana ibubakire

IZASOMWE CYANE

To Top