Siporo

Abarozi bacu bakwiye nabo kujyana n’igihe - Sam Karenzi

Abarozi bacu bakwiye nabo kujyana n’igihe - Sam Karenzi

Umunyamakuru wa Siporo akaba na nyiri SK FM, Sam Karenzi yavuze ko niba amakipe atareka gukoresha amarozi, abayarogera nabo bakwiye kujyana n’igihe bakajya bakoresha ikoranabuhanga aho kwirirwa banyanyagiza ibintu mu kibuga.

Ibi uyu munyamakuru yabigarutseho mu kiganiro Urukiko rw’Ikirenga rw’Imikino rwabaye ejo hashize ku wa Gatanu.

Ubwo bari ku ngingo y’amarozi babikomoje kuri Kit Manager wa Gorilla FC, Ndatimana Olivier wahagaritswe kubera ibisa nabyo yakoze ku mukino wa Rayon Sports aho yagaragaye anyanyagiza ibintu mu kibuga.

Sam Karenzi yavuze ko amarozi atacika ahubwo ngo nk’uko iterambere ririmo kugenda rikwira hose nabo bahindure imikorere, bajye babikora bidasabye ko bagera ku kibuga.

Ati "Muri2026 hari ibintu tutakabaye tukibona, birazwi ko bigoranye ko amarozi yava mu mupira kuko abantu barayemera, ariko n’abarozi bacu nibajyane n’igihe byibuze."

"Nibakore uburozi bugezweho, iyo ubona abantu baza kumena ibintu mu kibuga muri iki kinyejana, babikoze badahari ibyo ntabwo twabimenya, ni nk’uko umuntu asenga nta muntu ubimenya, ariko ikintu biza kumenwa mu kibuga muri uyu mwaka, ntabwo ari byo."

Amarozi mu mupira w’u Rwanda ni ingingo imaze igihe igarukwaho ndetse bikaba bitanashoboka ko izarekera kugarukwaho kuko gucika biragoye kuko menshi mu makipe ayemera.

Sam Karenzi yasabye abarozi kuroga bigezweho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top