Aimable Kubana yakoze filime ishingiye ku byo yavuganye n’umukobwa watemwe muri Jenoside (Video)
Kubana Aimable, yakoze umushinga wa filime ishingiye ku kiganiro yagiranye n’umukobwa w’inshuti ye watemaguwe n’Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kubana yakunzwe cyane mu ikinamico Urunana nka Semana.
Mu myaka yashize, Aimable Kubana yakoraga ikiganiro ‘Ijoro ry’Urukundo’ kuri City Radio, cyanyuzwagamo ibibazo byose bijyanye n’ijoro ry’urukundo cyo kimwe n’ibibazo byibazwa ku rukundo.
Kubana yanakinnye mu « rukundo n’ibigeragezo », « Iraha ry’akanya gato ritamara ipfa » n’izindi. Amaze imyaka irindwi aba mu Bufaransa aho akora akazi k’ubuvuzi n’ubujyanama ku buzima.
Ubu afite umushinga mushya wa filime yise ‘Urambikire Ibanga’ igaruka ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi ashingiye ku byabereye muri Saint Paul aho yari yahungiye n’umuryango we.
Icyo gihe muri St Paul, Aimable Kubana yibuka ko bahahungira yasanze harimo abarenga 1500. Yibuka ko harimo inkomere nyinshi cyane zari zatemwe n’Interahamwe.
Mu bantu yasanze muri St Paul, harimo umukobwa biganaga mu mashuri yisumbuye witwaga Claire, yamusanze mu mirambo avirirana mu isura. Ibyo baganiriye icyo gihe yahise abikoraho filime ashingiye ku magambo ‘Urambikire ibanga’ yamubwiye amubuza kubimenyesha umukunzi we[witwaga Claude].
Yagize ati “Hari umukobwa twabanye muri Saint Paul witwaga Claire, njya kwinjiramo nari mfite amakuru avuga ko yapfuye muri Jenoside. Ninjiramo harimo abantu barenga 1500, ariko abenshi bari baratemaguwe, harimo abazima, twararaga hasi kuri sima.”
Yongeraho ati “Noneho rimwe nsohoka hanze njya kureba uko munsi ya Saint Paul hasigaye hameze, nkubitana n’umukobwa, byari biteye agahinda. Baramwishe bamujugunya mu mirambo, bari bazi ko yapfuye, yari afite ibisebe byaratangiye kuzamo inyo, naramubonye nshaka kwirukanka ariko ampamagara mu izina.”
Kubana yahise ahindukira abaza uwo mukobwa uburyo amumenye undi amubwira ko ari ‘Claire biganaga’. Aimable Kubana yahise agwa mu kantu.
Ngo yahise abwira Claire ko umukunzi we Claude na we yahungiye muri St Paul, undi amubuza kumubwira ko babonanye.
Ati “Naramubwiye nti ese uzi ko Claire ari hano, arambwira ngo yego, ariko ngo iyo Claude amubonye ntabwo amumenya. Naramwinginze ngo abimubwire aranga, arambwira ngo ‘Urambikire ibanga’, ni nako filime yitwa.”
Ibanga Aimable Kubana yabikiye Claire byarangiye atarivuze. Claude yishwe mu gitero karundura cyahitanye abasore bagera kuri 60 barimo n’uyu mugenzi wabo, Claire na we yaje gupfa nyuma ya Jenoside azize agakoko gatera Sida yandujwe n’Interahamwe zamufashe ku ngufu.
Muri iyi filime, Aimable Kubana akinana na Yvonne[usanzwe azwi mu Runana], amashusho ya nyuma yayafatiye i Huye ari naho umuryango w’iwabo ukomoka.
Yavuze ko iyi filime ireshya n’iminota 45 izajya hanze mu minsi mike iri imbere, azayikwirakwiza mu bihugu byiganjemo ibivuga ururimi rw’Igifaransa ari narwo ikinnyemo.

Ibitekerezo