Imyidagaduro

Alliah Cool ntabwo yemeranya na Uwicyeza Pamela wa The Ben

Alliah Cool ntabwo yemeranya na Uwicyeza Pamela wa The Ben

Uwicyeza Pamela, umugore w’umuhanzi The Ben, abona ko nta mugore ukwiye kubwirwa icyo akwiye kwambara ni mu gihe Alliah Cool we abona ko umwari wambaye akikwiza nk’uko igihugu n’ababyeyi babishaka atapfa.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga, imwe mu ngingo zagarutsweho ni imyambaro y’abakobwa cyane cyane abitabiriye ibirori.

Hari nyuma y’uko hari abakobwa benshi basubijwe mu rugo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 29 Kanama 2026 bitabiriye igitaramo cya Diamond Platnumz Experience, basabwa kujya kwambara bakikwiza bakabona kugaruka mu gitaramo.

Polisi ntabwo yashoboraga kuba yakwemerera kwinjira muri iki gitaramo wambaye utuntu tugufi, wambaye imyenda igaragaza bimwe mu bice by’ibanga byawe, wasabwaga kujya guhindura.

Ibi rero byakuruye impaka ndende bamwe barabyemera abandi bakavuga ko bidakwiye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, Uwicyeza Pamela yavuze ko bidakwiye ko nta mukobwa cyangwa umugore wagakwiye kubwirwa ibyo yambara.

Ati "Umubiri w’umugore si ubutumire bwo kugenzura. Nta mugore ukwiye kubwirwa ibyo yambara nta n’ukwiye guhohoterwa, kugira isoni cyangwa ubwoba kubera imyambarire. Dushobora guha agaciro, tukubaha n’umuco ariko hadashyizweho amategeko ku mibiri y’abagore, mureke turinde abagore aho kubahana."

Yakomeje agira ati "Icyo umugore ahisemo kwambara nticyakasobanuye uko agomba gufatwa. Kwikwiza ni amahitamo, ntabwo ari ikintu wahatirwa utewe ubwoba cyangwa uhohotewe. Mu gihe imyambarire ibaye impamvu yo guhohotera abagore, turarinda abantu batari bo tunacecekeje abatari bo. Turinde abagore. "

Gusa ku ruhande rwa Amb. Alliah Cool, we si ko abibona, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yavuze ko abantu bakurikije ibyo leta ishaka, batapfa.

Ati "Ese twambaye tukikwiza nk’uko Igihugu, ababyeyi n’Imana babishaka twapfa ba Nyampinga beza? N’ubundi ko ibyo kwisaza ntacyo bihindura ko ari twe tugomba gubinduka mu myambarire? Imyambarire ntigomba gukuraho indangagaciro, icyubahiro, ibiranga umugore cyangwa igihugu."

Mu mwaka ushize wa 2025, Perezida Kagame yigeze kunenga abana b’abakobwa bambara ubusa bakajya ku karubanda, avuga ko nk’abayobozi ari ibintu batazemera ko bikomeza gutyo nta muryango nyarwanda waba urimo kurerwa.

Uwicyeza Pamela ntabwo yemera ibyo kubuza igitsina gore kwambara ibyo bashaka
Alliah Cool abona gukurikiza icyo Igihugu gishaka ari byo byiza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top