Amafaranga si yo azagira APR FC igihangange muri Afurika, ukuri kwirengagizwa
Ni byo iyo utayafite ubuzima burabiha, umushiha ukagutaha, uburakari bukaba bwose ibisubizo bikabura, gusa aho akubise haroroha, iyo uyafite uhorana akanyamuneza, wiyumvamo ko wubashywe, icyizere kirazamuka, ndavuga amafaranga. Nubwo ikekwaho gukoresha akayabo ubanza atari yo gusa APR FC ikeneye ngo ibe igihangange.
Nta muntu uhakana ko APR FC ari ubukombe mu gihugu cyane ko ibigwi byayo byivugira, ni yo ifite ibikombe byinshi bya Shampiyona n’iby’Amahoro.
Gusa iyi bigeze ku ruhando mpuzamahanga bayinenga kutarenga umutaru, bagahita babihuza n’amafaranga iyi kipe ishora ku isoko igura abakinnyi, hari abakubwira umubare w’ayo yakoresheje n’imishahara ihemba.
Iyo ubyumvise wumva ari menshi koko ariko na none ni menshi ugereranyije nande? N’abo bahangana mu Rwanda cyangwa muri Afurika?
Ubanza ari nayo mpamvu imaze imyaka 7 itwara ibikombe bya Shampiyona nta yindi ikoramo. Nkeka igisubizo cyabonetse.
Amafaranga menshi si yo yatuma APR FC iba igihangange
Iyo wumvise abavuga ko ikoresha amafaranga wagira ngo ni mu kidakama, gusa nayo hari ayo iba itemerewe kurenza nubwo na none utayagereranya n’akoreshwa n’andi makipe mu Rwanda.
Ntabwo wavuga ko amafaranga APR FC ishora ku isoko ari make, gusa amafaranga abaye ari yo atsinda twibuke izo baba bagiye guhangana ku ruhando Nyafurika hari amakipe aba bafite umukinnyi umwe uhagaze ayo mafaranga APR FC yashoye ku isoko. Harya Fiston Kalala Mayele ahagaze angahe?
Amakuru avuga ko imishahara ya APR FC ku kwezi ari miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, ayo ushobora gusanga ari nk’abakinnyi babiri ba Pyramids FC yazengereje iyi kipe bayahembwa.
Biragoye ko APR FC yapfa kubona abakinnyi basumbije urwego abo ifite ubu, birayisaba kubanza gukora iyo bwabaga bagakandagira byibuze mu matsinda.
Kuri ubu abakinnyi benshi ntabwo bareba amafaranga gusa, banareba ikipe bagiyemo uko ihagaze, icyo izabafasha, umushinga ufite n’ibindi.
Umukinnyi wakinnye amatsinda, ugifite imyaka yo gukina biragoye ko APR FC yamwumvisha kumanuka i Nyarugenge hari andi makipe amwifuza kabone nubwo APR FC yaba yishyura akayabo, we azahitamo ya kipe ifite icyo izamufasha kurusha iyo azafasha.
Dufashe urugero hari abakinnyi bagiye babenga APR FC kandi nyamara yaranishyuraga menshi nka Allan Okello umugande urimo kubica muri Young Africans yo muri Tanzania, Steven Mkwala na we ni umugande ukinira Simba SC, APR FC yakandiyeho biranga.
Binavugwa ko ubwo yatangiraga gahunda y’abanyamahanga mu myaka itatu ishize yanakandiye kuri Feisal Salum ubu ukinira Azam FC biranga. Mvuze abo muri aka Karere gusa.
Si ikibazo cy’amafaranga ahubwo ni "ikipe ngiyemo ni iyihe? Iramfasha iki? Aho si ukujya kurya amafaranga ariko umupira wanjye nkawushyingura?"
Ni ibintu byoroshye kuba APR FC yahurira ku mukinnyi na Simba SC irimo yishyura wenda ibihumbi 50 by’amadorali, APR FC yishyura 70 cyangwa 80 ariko agahitamo Simba SC.
Irasabwa iki?
Abantu ntibayishuke ngo ifite amafaranga ngo yumve ko bihagije kandi ari byo, kuko abo bahanganye ku ruhando mpuzamahanga barayirusha, ikindi hari aho amafaranga adakora.
Niyubake umushinga (projet), ugaragaza neza icyo ishaka n’uburyo izawugeraho n’uburyo abakinnyi bazayizamo bazawungukiramo.
Isura y’umukino wabo na Shampiyona bajemo (identity), hari igihe ushobora kuzana umukinnyi ari mwiza ariko bitewe n’aho aje gukinira bikanga kandi atari umuswa.
Nk’ubu birazwi ko Shampiyona y’u Rwanda ari nk’iy’Abongereza cyangwa Abataliyani, isaba imbaraga kurusha ibindi, hari abakinnyi benshi baza bazi umupira ariko bikanga, uwo mukinnyi rero iyo yatangiye kubura umwanya wo gukina muri Shampiyona, mu mikino Nyafurika ntacyo yagufasha.
Mufate urugero kuri Richmond Lamptey, yari afite umupira ku kirenge na tekinike benshi bamwibuka muri CECAFA Kagame Cup ya 2024, ariko muri Shampiyona byaranze aragenda, Memel Dao ubu ukinira APR FC bagenzi be bakubwira ko nta muntu umurusha umupira ariko umusaruro we mu kibuga ni hafi ya ntawo, Mahamadou Lamine Bah byaranze kandi aba bakinnyi mu mikino Nyafurika wabonaga ari bo bagerageza.
APR FC yaguze nabi?
Ntabwo wagura abakinnyi bose ngo baguhire 100%, gusa urwego iriho, n’abakinnyi ifite ntabwo yaguze nabi.
Kuzana umukinnyi nka Mahamadou Lamine Bah wari mu bakinnyi bakoze umwiherero wo kuzakina Imikino Olempike n’ikipe y’igihugu ya Mali ntabwo yakoze nabi.
Kuzana William Togui Mel wakinnye muri Turikiya mu makipe nka Tuzlaspor, ukazana Cheikh Djibril Ouattara uvuye muri JS Kabylie, uraje uvuge ngo bari baravunitse ni byo nyine iyo batavunika ntiyari kubabona.
Kugura umukinnyi nka Seidu Yussif Dauda yatwaye Shampiyona ya Ghana, kuzana Memel Dao amaze kwitwara neza muri Shampiyona ya Burkina Faso ibyo byose ni ibihugu bituri imbere ku rutonde rwa FIFA, iba yagerageje.
Igisigaye ni ukubashyiramo imyumvire ko ntacyo batakora. Umunsi bakandagiye mu matsinda, buri mukinnyi bazifuza bazamubona.
Hari haciyeho imyaka APR FC itagira rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona, gusa kuva mu mwaka w’imikino wa 2023-24 yasubira kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga byarahindutse, muri uwo mwaka rutahizamu Victor Mbaoma yakuye muri Nigeria ni we wagitwaye, uwakurikiyeho cyegukanye na Umar Abba wa Bugesera FC watsinze 17 yakurikiwe na Cheikh Djibril Ouattara watsinze 13 yarakinnye imikino yo kwishyura gusa, uyu mwaka wa 2025-26, Cheikh Djibril Ouattara wa APR FC ni we wagitwaye atsinze 17.

Ibitekerezo
Nizeyimana j bosco
Ku wa 4-06-2026Kbs inama zawe ninyamibwa Kandi zirasobanutse ikindi gikomeye mwibagiwe nihangana ryitangazamakuru nkubu mwewe muvuze ibyubaka Kandi byiza pee ariko hariho abandi bo baza basenya yego ntiwavuga ngo ibinu byose nibyiza ariko ukanakebura ugamije kubaka harabavuga ubonako bagamije gusenya nokwangisha abantu ekipe
Murakoze kubwo kubaka umupira wurwanda congratulations
Nizeyimana j bosco
Ku wa 4-06-2026Kbs inama zawe ninyamibwa Kandi zirasobanutse ikindi gikomeye mwibagiwe nihangana ryitangazamakuru nkubu mwewe muvuze ibyubaka Kandi byiza pee ariko hariho abandi bo baza basenya yego ntiwavuga ngo ibinu byose nibyiza ariko ukanakebura ugamije kubaka harabavuga ubonako bagamije gusenya nokwangisha abantu ekipe
Murakoze kubwo kubaka umupira wurwanda congratulations
Nizeyimana j bosco
Ku wa 4-06-2026Kbs inama zawe ninyamibwa Kandi zirasobanutse ikindi gikomeye mwibagiwe nihangana ryitangazamakuru nkubu mwewe muvuze ibyubaka Kandi byiza pee ariko hariho abandi bo baza basenya yego ntiwavuga ngo ibinu byose nibyiza ariko ukanakebura ugamije kubaka harabavuga ubonako bagamije gusenya nokwangisha abantu ekipe
Murakoze kubwo kubaka umupira wurwanda congratulations