Imideli

Amafoto y’ibihe bitandukanye bya Alexia Mupende wishwe yitegura ubukwe

Amafoto y’ibihe bitandukanye bya Alexia Mupende wishwe yitegura ubukwe

Umunyamideli Alexia Uwera Mupende, yiciwe mu rugo rw’iwabo i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Mutarama 2019, inkuru y’urupfu rwe yashenguye imitima ya benshi.

Inshuti za hafi za Alexia Mupende zahamirije ikinyamakuru Isimbi.rw ko uyu mukobwa yishwe n’umusore wamukoreraga nyuma yo kumufata ku ngufu.

Bivugwa ko uyu mukobwa wavutse mu 1984 yari mu gitanda cye ari naho umukozi yamusanze akamwica. Yari avuye mu kazi ke k’imideli mu bijyanye na Kigali Fashion Week akigera mu rugo i Kanombe.

Uyu munyamideli yishwe mu gihe hari amakuru avuga ko yiteguraga gukora ubukwe ku itariki ya 16 Gashyantare 2019. Umubiri we wajyanwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gihe ukekwaho kumwica yahise atoroka.

Umukozi bikekwa ko yishe Alexia Mupende yitwa Niyireba Antoine, yavutse mu 1996 akaba akomoka mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’igihugu.

Alexia Mupende azibukirwa cyane ku mirimo yakoze mu ruganda rw’ibijyanye n’imideli mu Rwanda by’umwihariko mu kwerekana iyakozwe n’ab’imbere mu gihugu akayigeza no ku rwego mpuzamahanga.

Yanabaga kandi mu Itorero Mashirika aho yagiye ajyana na ryo mu bihugu bitandukanye birimo u Buhinde, Sri Lanka n’ahandi bagiye bamurikira imikino yibanda ku nyigisho zamamaza kugira ubumuntu.

Mupende yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu mwaka wa 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition

Mu magambo Mupende Alexia yagiye atangaza ku mbuga nkoranyambaga ze mbere y’urupfu rwe, yaherukaga kwandika kuri Twitter ko ashaka kwegera Imana birushijeho, ubwo yasubizaga ikibazo cyari kibajijwe n’umuramyi uri hafi kuza mu Rwanda, Don Moen, wagiraga ati "Ni iki uri gusengera kandi uri gukorera kugeraho muri uyu mwaka wa 2019?"

Urupfu rw’uyu munyamideli witeguraga kurushinga rwashenguye benshi barimo umuryango we, abo bakoranye mu bijyanye no kumurika imideli, mu Itorero Mashirika n’ahandi hatandukanye. Benshi mu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda bagaragaje akababaro binyuze ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.

Alexia Mupende yari kabuhariwe mu kumurika imideli

Alexia Mupende yabaye mu Itorero Mashirika

Yamenyekanishaga imyambaro ikorerwa mu Rwanda

Andi mafoto ya Alexia Mupende mu bihe bitandukanye

Yari umukobwa ukunda kurangwa n'inseko
Abanyamideli bakoranye basigaranye intimba
Alexia Mupende ari kumwe na Femi Kuti mu 2013
Alexia Mupende ari kumwe na Masai Ujiri, Umuyobozi Mukuru w’ikipe ya Basketball ya Toronto Raptors yo muri Canada
Alexia Mupende kwa Nyirangarama yagiye gusura ingagi muri Tembera u Rwanda
Alexia Mupende yakundaga cyane umuhanzi Ne-Yo, aha ni mu 2015 bari bahuye
Alexia Mupende n'umunyamideli w'inshuti ye Zahra Naizi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NIYIZIGIHE Philemon
    Ku wa 9-01-2019

    Birababaje cyane Imana Imwakire mubayo (RIP)

    Ariko iyo bashyiraho n’amafoto y’uwo mugizi was nabi kugirango uwamubona ahite atanga amakuru

IZASOMWE CYANE

To Top