Imyidagaduro

Amafoto ya Judith Heard waje kwitabira igitaramo gikomeye cya Noheli i Kigali

Amafoto ya Judith Heard waje kwitabira igitaramo gikomeye cya Noheli i Kigali

Kantengwa Judith, umunyamideli ubikorera muri Uganda yaje i Kigali kwitabira igitaramo gikomeye cya Noheli agomba kuyobora kuri uyu wa 25 Ukuboza 2018.

Uyu mugore ukomoka mu Rwanda uzwi mu kwerekana imideli, yubatse izina muri Uganda. Ni umubyeyi w’abana barimo umwe yafashe akiyemeza kumurera ndetse n’impanga yabyaranye n’umugabo we, Umunyamerika Dr. Alex Heard unamwongerera imbaraga mu bikorwa bye byo kumurika no guhanga imideli.

Judith Heard uri mu banyamideli bakomeye muri aka karere yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ukuboza 2018. Yakiriwe n’abarimo Baadrama uyoboye inzu ya The Mane yateguye igitaramo yatumiwemo, Marina ndetse n’umugore wa Safi, Niyonizera Judith.

Uyu munyamideli akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yaganirije itangazamakuru avuga ku kimuzanye mu Rwanda ndetse anasubiza ibindi bibazo bitandukanye birimo icy’amafoto ye y’ubwambure yakunze gusakazwa n’ibindi.

Yagize ati "Nje mu rugo, igishya ni uko dufite ’The Mane’s Celebrities Christmas Party’ iteye ubwoba cyane nabonye abantu benshi barayamamaje, dufite n’igikorwa cyo gufasha, buri mwaka nifatanya n’impfubyi cyangwa n’abagore batishoboye. Uyu mwaka nifatanyije na The Mane gukora iki gikorwa."

Yongeyeho ati "Kenshi mba ndi mu Rwanda, ndinyarutsa rimwe na rimwe nkaza nje kureba umuryango cyangwa muri ’business’ ariko ubu naje mu gitaramo gikomeye."

Uyu mugore yanavuze ko mu mwaka utaha wa 2019 agiye gutangira ibikorwa bishya byo gufasha abana b’abakobwa kubigisha isuku no kubaha ibikoresho byayo nka ’Cotex’ muri Uganda, ati "Imana nidufasha tukabona byinshi tuzaza n’i Kigali n’ahandi gufasha abana b’abakobwa bari mu mashuri’.

Heard yanakomoje ku makuru avuga ko yaba akundana na Baadrama. Yagize ati “Muri uru ruganda rw’imyidagaduro, abantu benshi barakorana kandi ntabwo bivuze ko umugabo n’umugore iyo bakorana baba basambana cyangwa bateretana. Ntabwo njye na Badrama dukundana ariko dukorana mu bucuruzi bitandukanye.”

Judith Heard n'abamwakiriye akigera i Kigali

Igitaramo cya Celebrities Christmas Party cyitabiriwe na Judith Heard gitegerejwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Ukuboza 2018, mu ihema ryo muri Kigali Conference and Exhibition Village ahahoze hitwa Camp Kigali.

Ni igitaramo cyitezwemo ibyamamare byinshi byo mu Rwanda no kuririmbwamo n’abahanzi bakomeye nka Safi Madiba, Marina, Queen Cha hiyongereyeho itsinda rya Urban Boys. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu [5,000 Frw] mu myanya isanzwe, ibihumbi icumi [10,000 Frw] mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi magana abiri [200,000 Frw] ku meza y’abantu umunani.

Yavuze ku bivugwa ko yaba akundana na Baadrama
Marina yakiriye Judith Heard ku kibuga cy'indege
Baganiraga bahuje urugwiro
Umugore wa Safi na we yari yaje kwakira bazina we
Judith Heard yanaganiriye n'itangazamakuru nyuma yo kugera i Kigali

Amafoto: Karangwa Gaspard

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top