Amafoto yihariye: Ibirori by’urwererane, Ndahimana n’umugeni we bahinduye amateka
Ingorofani ya Ndahimana yahindutse indege!
Abenshi mumuheruka ajya gusezerana imbere y’amategeko yambaye inkweto zo kogana n’imyambaro ishaje, byari umuravumba, byararuraga cyane, uwo munsi wari ibyiza bivanze n’agahinda.
Muri ‘Nkwite Nde’, The Ben yabiririmbye neza ati ‘Mana ukura ku cyavu ukicazanya n’ibikomangoma, nta wakwiringiye ngo akorwe n’isoni’. Ni byo koko, kandi Imana ntijya ibeshya.
Inkuru ya Ndahimana, ni ikimenyetso karundura gishimangira ko nta kure habaho Imana itakura umuntu.
Amateka ya Ndahimana yahindutse mashya!
Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 amaze ukwezi avugwa ubudasiba mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda nyuma y’uko yagiye gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33 bambaye mu buryo buciriritse cyane.
Itariki ya 29 Ugushyingo 2018, Ndahimana na madamu we ntibazayibagirwa. Uwo munsi bakoze urugendo rurerure rw’amaguru bajya gusezerana imbere y’amategeko, nta rwara rwo kwishima bagiraga, umugabo yari arwaye arembye cyane ariko arihangana ajya guhamya urukundo afitiye umugore we wari umaze imyaka myinshi ahinga imisiri kugira ngo umuryango ubone icyo urya.
Ndahimana ntacyo yari yishoboreye kubere uburwayi bukomeye afite. Umugore we yamunambyeho, barahanyanyaza, babana mu bibi gusa, ku mutima wabo ntibigeze bishima, gusa bahoraga babagarira urukundo rwabo ndetse biyemeza kuruhamya imbere y’Imana muri Kiliziya ya Mbale ahazwi nko kwa Papa.
Kuri iki Cyumweru, i Shyogwe ahitwa mu Kinini, byari ibirori by’akataraboneka. Abaturage bari bahuriye bashaka kureba umugeni wavugishije igihugu cyose! Ndahimana na Consilie.
Yagiye gusezerana atwawe mu modoka nziza itukura, yari yambaye ikoti ryiza ryadozwe na Moshions, karuvati yamenaga igituza, urukweto narwo rwari rushya kandi ruhanaguye ku buryo washoboraga kurwireberamo.
Umugeni na we yari aberewe by’ikirenga. Yari yambaye ikanzu nziza n’agatimba, umusatsi yarawunyereje nka bimwe by’abageni bigezweho, inzara azisiga amabara, afata n’ururabyo mu ntoki narwo rwiza. Byari uburyohe kandi bibereye ijisho.
Ibirori byo gusangira ibyishimo, byabereye ku gisharagati cyari cyubatswe bigezweho hafi y’urugo rwa Ndahimana, ahitwa mu Gatare, abaturanyi bari babucyereye ndetse na bamwe bo mu misozi yitegeye aho batuye bari bambutse igishanga baza kureba ibirori byafatwaga nk’imbonekarimwe muri aka gace.
Ikinyamakuru ISIMBI cyari cyabutashye. Abana bamwe biganjemo abari mu kigero cy’imyaka itandatu n’icumi, abakecuru, abasaza n’abagabo b’ibikwerere, bari bahuruye bashaka kureba imodoka zitwaye abageni; kuri bamwe bwari ubwa mbere.
IREBERE VIDEO Y’IBIRORI BYA NDAHIMANA
Abatashye ubukwe baryohewe cyane, gusa kuri Ndahimana n’umugore we byari ikirenga, hari ubwo bahoberanaga n’inshuti zabo, rimwe amarira agashoka ku matama, ubundi ukabona babuze uko bifata kubera kurengwa n’ibyishimo.
Muri ibi birori bagarutse ku nkuru y’urugo rwa Ndahimana, uburyo iteye ikiniga kandi ikwiye kwigisha abakundana n’abubatse ingo.
Mu mpano Ndahimana n’umugore we bahawe, harimo inkunga zoherejwe n’amatsinda ndetse n’abantu ku giti cyabo basanzwe batuye mu mahanga, nk’ubufasha umuryango uzifashisha mu gihe kiri imbere.
By’akarusho, itsinda rihagarariwe na Danny Vumbi, ryasobanuye ko inkunga ryakusanyije ryabashije kuguramo inzu nziza yubatse mu Gatare, irimo amashanyarazi kandi iri ku muhanda.
Iyi nzu yaguzwe miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana arindwi. Izaherekezwa n’undi mushinga urambye uzatunga uyu muryango mu gihe kiri imbere.
Ndahimana yavuze kenshi ko “ibyabaye ni ukubera Imana”. Yashimiye by’ikirenga umuntu wese washyigikiye umuryango we.

Ibitekerezo
Kayiranga Tite
Ku wa 30-12-2018Ndashimira TV Isimbi yabashije gukora ikiganiro c’uyu muryango wa Ndahimana,nkanashimira abatera nkunga bose barimwo Vumbi Danny n’itsinda ryiwe!Ariko ntibiranshimisha cane kubera ko mu mishinga bamutegurira Ndahimana ntanahamwe bavuga ivyo kumuvuza uburwayi bwe!Njye ndumva aho kumugurira inzu bari kwanza(first) kumuvuza,kuko afise ubuzima bwiza iyo nzu yozoyironka yitonze,kiretse nimba bateganya nokuzomuvuza vyonezereza caaane!Uburwayi bwe niyo nshingiro(base) y’ibyago bahuye nabyo!Nimba mu Rwanda barananiwe kumuvura,abatera nkunga cangwa se Leta yamurihira kuja kwivuriza m’Ubuhindi(Inde) harazimbutse kandi bomuvura agakira!Cari igitekerezo!