Siporo

Amavubi yisanze mu itsinda A mu mikino ya FIFA

Amavubi yisanze mu itsinda A mu mikino ya FIFA

Imikino ya gicuti y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, izabera mu Rwanda, Amavubi yisanze mu itsinda A.

Iyi mikino ya gicuti izakinwa n’ibihugu 8 bizaba biganyije mu matsinda abiri aho mu itsinda A harimo u Rwanda, Kenya, Estonia na Grenada.

Itsinda rya kabiri rikaba ririmo ibihugu Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau. Ni imikino izaba tariki 23-31 Werurwe 2026.

Iyi mikino iba mu karuhuko k’amakipe y’ibihugu, ihuza amakipe adakunze kubona imikino ya gicuti cyangwa ngo abona amatike yo gukina amarushanwa akomeye yo ku rwego mpuzamahanga.

Usibye u Rwanda, ibindi bihugu bizaryakira ni Australie, Azerbaijan, Indonesie, Kazakhstan, Ibirwa bya Maurice, Puerto Rico na Uzbekistan.

Ni mu gihe kandi iyo mu cyiciro cy’abagore izabera muri Brésil, Côte d’Ivoire na Thaïlande.

Iyi mikino ya gicuti izahuza amakipe y’ibihugu y’abagabo n’abagore yo ku migabane itandukanye, muri gahunda za FIFA za 2023-2027, ikubiyemo kuzamura imikino ku rwego rw’Isi.

Amavubi yisanze mu itsinda A
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nizeyimana Emmanuel
    Ku wa 20-01-2026

    Bariya basifuzi batari birukana umwe burund ntabw kwiba bizashira peeee

  • Nizeyimana Emmanuel
    Ku wa 20-01-2026

    Bariya basifuzi batari birukana umwe burund ntabw kwiba bizashira peeee

IZASOMWE CYANE

To Top