Imyidagaduro

Andi mafoto yihariye y’ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Meddy

Andi mafoto yihariye y’ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Meddy

Mehfira Mimi, umukunzi wa Meddy aherutse kugira ibirori by’isabukuru y’amavuko byaranzwe no kwishima by’ikirenga no gusangira n’inshuti ku mpande zombi.

Mehfira Mimi aherutse kwizihiza imyaka 30 y’amavuko.

Ibirori by’isabukuru ya Mehfira Mimi byabaye mu ijoro ryo ku Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018. Uyu mukobwa yakorewe umuhango udasanzwe mu kwizihiza amavuko ye.

Meddy wari umaze iminsi muri Tanzania mu rugendo rw’akazi ka muzika, yasubiye i Texas kwifatanya n’umukunzi we Mimi. Mu kumwifuriza umunsi mwiza, yamubwiye ko ari ‘umuntu udasanzwe’ “uzanira benshi muri twe amahoro…”

Nyuma y’ibirori, Mehfira Mimi yanditse kuri Instagram ashimira inshuti zose zamwifurije umunsi mwiza. Yagize ati “Izi mpera z’icyumweru zari umunezero gusa. Ndarahiye, mfite umuryango n’inshuti nziza. Nishimiye buri kimwe cyose kandi mfite umugisha.”

Babyinnye ijoro ryose ndetse mu guha imbaraga umunsi w’amavuko wa Mimi, inshuti za hafi cyane zirimo Meddy zasangiye ibyo kurya, kunywa ndetse n’umuziki mu birori bikomeye bahariye ‘Ijoro rya Mimi’.

Mehfira Mimi, umukunzi wa Meddy aherutse kwizihiza imyaka 30 y’amavuko

Ngabo Medard Jobert afitanye ubumwe budasanzwe n’umukobwa usanzwe umurika imideli witwa Mehfira Mimi. Uyu mukobwa akomoka muri Ethiopie, yahuriye na Meddy muri Amerika, ubumwe bwabo bwatangiye gukomera mu 2016 ubwo yamukoreshaga mu mashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top