Umuco

Andi makamba y’abahatanye muri Miss Rwanda azatangirwa mu mwiherero

Andi makamba y’abahatanye muri Miss Rwanda azatangirwa mu mwiherero

Irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019 ryashyizwemo izindi mpinduka zizatuma amwe mu makamba yajyaga atangwa ku munsi wa nyuma azatangirwa mu mwiherero.

Izi mpinduka ni zimwe mu zasohokanye n’amabwiriza mashya azagenga abakobwa bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda, yavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Muri aya mabwiriza harimo ko abakobwa bazaba bambaye ikanzu ya Cocktail bazajyana mu birori by’umugoroba wo kwambika ikamba Miss Heritage, Miss Congeniality, Miss Photogenic n’andi makamba yose ateganyijwe atarimo irya Miss Rwanda.

Ubusanzwe aya makamba yajyaga atangwa ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa byanaga no kumenyekanisha abakobwa bagizwe ibisonga bya Nyampinga w’u Rwanda.

Abakobwa 20 batoranyijwe bagomba kwitabira umwiherero ni: 1. Inyumba Charlotte (No 33) 2. Mukunzi Teta Sonia(No 10) 3. Bayera Nisha Keza (No 22) 4. Uwase Muyango Claudine (No 01), 5. Igihozo Darine (No 26) 6. Uwase Sangwa Odille (No 16) 7. Teta Mugabo Ange Nicole (No 23) 8. Gaju Anita (No 35) 9. Kabahenda Lika Michael (No 09) 10. Sandrine Umurungi (No 19) 11. Murebwayire Irene (No 18) 12. Umukundwa Clemence (No 24) 13.Tuyishimire Cyiza Vanessa (No 06) 14. Nimwiza Meghan (No 32) 15.Josiane Niyonsaba (No 13) 16. Uwicyeza Pamela (No 29) 17. Uwihirwe Yasipi Casmir (No 21) 18. Higiro Joally (No 15) 19. Umutoni Oliver (No 20) na 20. Mwiseneza Josiane (No 30).

Biteganyijwe ko umwiherero w’aba bakobwa batsinze uzabera i Nyamata muri Golden Tulip Hotel, aho bazamara ibyumweru bibiri ariko abandi batanu muri bo bakazasezerwa mu cyumweru cya nyuma cyawo. Bazajya bahabwa ibizamini bitandukanye utsinzwe asezererwe.

Andi makamba y'abahatanye muri Miss Rwanda azatangirwa mu mwiherero

Izi mpinduka zo kuba abakobwa batanu muri 20 bazinjira mu mwiherero bazasezererwa zije ziyongera ku zindi zirimo kuba ibisonga bya Nyampinga w’u Rwanda bigiye kujya bihembwa amafaranga.

Nyampinga w’u Rwanda azamenyekana mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka nshyashya.

Abakobwa 20 bemerewe kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda bamaze kumenyekana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top