Apôtre Dr Paul Gitwaza yazamuye impaka nyinshi nyuma yo kuvuga ko gutera ivi ari umuhango wa Satani
Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ibyo abasore bakora baterera ivi abakobwa mu gihe babambika impeta byatangijwe n’abayoboke ba satani.
Yabigarutseho mu cyigisho yatanze ku wa 22 Nyakanga 2026, kivuga
Ingeso nziza no Gukiranuka.
Yavuze ko atari ngombwa ko abantu bashyira ibintu byose ku mbuga nkoranyambaga kuko ari ho abarozi n’amashitani ahera amenya ibintu byabo.
Dr Gitwaza yabujije abasore kudaterera ivi abakobwa mu gihe bagiye kubambika impeta babasaba ko bazababera bazabana akaramata kuko iyi mihango yatangijwe n’abatemera Imana.
Ati “Ikindi mbabwira gikomeye mutazi ariko cyatejwe imbere n’abayoboke ba satani, mwe murabikora abahungu. Guterera umukobwa ivi ngo umwambike impeta. Biriya muba mukoze uba ugiye munsi y’imbaraga zindi ni yo mpamvu mubona ingo zitagikomera ubu."
"Ntugaterere umukobwa ivi na gato. Bibiliya iravuga ngo muzapfukamire Imana yonyine, uriya ni umuco wazanywe n’abakorera Satani wemerwa n’abakirisito n’abana b’imana, ntuzabikore ngo uterere umukobwa ivi.”
Dr Gitwaza yabujije abakobwa kwemera ko abasore babaterera ivi kuko bisenya imiryango, avuga ko ari imico y’i Burayi na Amerika kandi abantu baho benshi birangira batandukanye n’abo bashakanye.
Ati “Ni bangahe bubatse i Burayi? Bose batandukanye n’abo bashakanye kubera ibyo byo gutera ivi kuko si Imana iyoboye urwo rugo, ruyobowe n’ikidayimoni cy’uwo bapfukamiye.”
Ibi rero bikaba byazamuye impaka zikomeye cyane ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bavuga ko ari byo, abandi bakavuga ko ibyo Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuze atari byo.
Umukozi w'Imana Apôtre Dr Paul Gitwaza hari aho abeshye se?
Yageneye ubutumwa abashyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko bitegura kwibaruka, ndetse n'abasore baterera ivi abakobwa babasaba kubabera abagore.
Yibanze ku basore arababwira ati: “Ikindi mbabwira… pic.twitter.com/20I6jCmXX9
— HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) July 22, 2026
Erega ishyano ryaraguye. Akaranga twaragataye.
— TrueNation from Centuries-1Language,Cult,King&god (@The_1TrueNation) July 23, 2026
At least mbonye ingingo nemeranya nawe, never kneel to someone 🤦🏾🤦🏾🤦🏾👌🏽👌🏽👌🏽
— S.B (@zimana2012) July 23, 2026
Muri kamere muntu na kamere nyamaswa, ikigabo kinginga ikigore mu bijyanye na sexuality
— BIVUGEBYOSE (@Flicien61835826) July 23, 2026
Mujye mureka abakozi b’imana bavugire mu gikoni abana b’Imana bavugira muri salon kndi bakavuga ibyumvikana, aho kuvuga ngo bajye bapfukamira Imana gusa ngo ni ukujya munsi yundi 🙈🙈🙈
— #KizitoMihigo-Vivelepardon (@ndiumuzito) July 23, 2026
N'ubwo ntari umwere ariko iki cyo Imana yarakindinze. Ese nari kuzasobara gute uko napfukamiye bayali?
— EmmaMusa (@EmmanuelMusa02) July 22, 2026
@muhiremunana1 yigeze gukora icyegeranyo kugutera ivi: https://t.co/hXL9NNbNI5 . Naho kubihuza n'iyobokamana, ni indi ngingo ukwayo. Murakoze
— Kwizera Lambert ☘️ 🇷🇼🌴 (@lambert_kwizera) July 22, 2026
Uno gitwaza namureste igihe avuga abantu Bose barwaye cancer bajugunya imiti ya cancer ngo imana izabakiza
— Kayitare Mike (@NduhungireheT) July 22, 2026
Ese uyu amenya ibya satani gusa?? Ngaho ngo aba rasta nidini ya satani,gupfukama ngo ni ibya satani…. Cga niwe somambike(secretaire) wa satani?
— UKURI GUHIYE (@Romaric250) July 23, 2026
Gusenyuka ku ingo bifite impamvu zabyo! Ntaho byagahujwe no gutererwa Amavi. Umuryango wamaze kononekara , urukundo rurashonga , none Bamwe bari gushakira ibisubizo by’ibibazo aho bitari.
— Ry'igiti Arts (@IgitiArts) July 22, 2026
Joseph 😂😂 wowe ntabwo wumiwe? Ngo nugusenya already? Imis yimperuka yageze🫣
— Nsanga Sylvie (@NsangaSylvie) July 23, 2026
🌍 Wari uzi ko Umuco wo gutera ivi rimwe usaba uwo mukundana ko mwashakana ufite inkomoko mu muco warangaga abasirikare b’ibwami mu Burayi hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15.
Icyo gihe, abasirikare b’ibwami bateraga ivi imbere y’abagore b’ibikomangoma n’abandi banyacyubahiro… pic.twitter.com/2MU2AwCuiw
— Wari Uzi Ko (@Waruzikooo) July 23, 2026
Bibiliya yandistwe n'abande? N'umwana wumuntu byose nimyumvire!
— INEZA. (@kekafo) July 23, 2026
)Mubuzima busanzwe General ashobora guterera isaruti caporal? Gupfukamira umuntu cg ikintu bikorwa ubishaka cg kungufu, kubushake rero uba wemeye ko uri imbata y'uwo upfukamiye, kungufu ( Mwarimu, Police, igisirikare, umutegetsi) umupfukamira ariwe utinye
— KajosAlexisAN (@ANdalemixis) July 22, 2026

Ibitekerezo