Shampiyona irakomeza kuri uyu wa Gatandatu aho APR FC na Rayon Sports zigomba gukinira mu Magepfo, ahantu zikunda gutsindirwa maze urugendo rugaruka i Kigali rukagorana.
Ni imikino y’umunsi wa 28 wa BK Pro League 2025-2026 aho muri uyu Gatandatu tariki ya 25 Mata 2026 APR FC igomba gukina na Mukura VS kuri Stade Kamena.
Ejo ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026, kuri iki kibuga Amagaju azahakirira Rayon Sports.
Aya makipe nubwo agiye gukina ahabwa amahirwe ariko ni ahantu hagora aya makipe akunzwe cyane mu Rwanda kuko inshuro 2 ziheruka aya makipe yombi yamanukiyeyo rimwe, ntabwo byagenze neza.
Wenda igitandukanye kuri iyi nshuro ni uko mbere bakiniye kuri Stade Huye ubu bakaba bazakinira i Nyamagabe kuri Stade Kamena.
Tariki ya 11 Mutarama 2025, Mukura VS yakiriye Rayon Sports maze iyitsinda 2-1, byatsinzwe na Fred Niyonizeye na Jordan Nzau Dimbuba mu gihe Rayon Sports yatsindiwe na Fall Ngagne.
Bukeye bwaho tariki ya 12 Mutarama, Amagaju yakiriye APR FC iyatsinda 1-0 cya Edouard Ndayishimiye.
Aya makipe yongeye gusubira i Huye muri Gashyantare 2025 aho nabwo bitagenze neza.
Tariki ya 23 Gashyantare 2025, Mukura VS yatsinze APR FC 1-0 cya Destin Malanda. Umunsi wari wabanje Rayon Sports yari yangangije n’Amagaju 1-1, yatsindiwe na Fall Ngagne kiza kwishyurwa na Useni Seraphin.
Gahunda y’umunsi wa 28
Ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026
AS Kigali 0-0 Gasogi United
Gicumbi FC 2-0 Rutsiro FC
Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2026
Mukura VS vs APR FC
Al Hilal SC vs Musanze FC
AS Muhanga vs Gorilla FC
Police FC vs Marines FC
Ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026
Al Merrikh SC vs Bugesera FC
Amagaju FC vs Rayon Sports
Etincelles FC vs Kiyovu Sports

Ibitekerezo