Siporo

APR VC ikomeje kwitwara neza, REG VC na Police VC nazo zihacana umucyo

APR VC ikomeje kwitwara neza,  REG VC na Police VC nazo zihacana umucyo

Imikino Nyafurika ya CAVB Men’s Club Championship irimo kubera i Kigali yakomeje aho amakipe yose a hagaragaye u Rwanda muri iyi mikino yitwaye neza.

Imikino yo kuri uyu wa Gatanu ikaba yitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin n’abandi batandukanye.

Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo Police VC yakinnye na FUS Rabat yo muri Maroc. Police VC ikaba yaje kwitwara neza itsinda amaseti 3-1 (19-25, 28-26, 25-20 na 25-21).

REG VC yabonye intsinzi ya mbere, nyuma yo gutsinda Rukinzo VC y’i Burundi amaseti 3-0 (25-22, 25-15 na 25-22). Kepler VC nayo yatsinze Sports-S yo muri Uganda amaseti 3-0.

Unukino wasoje indi ni uwo APR VC yatsinzemo Litto Team Volleyball yo muri Cameroun amaseti 3-0 (25-16, 25-18 na 25-21).

APR VC yitwaye neza
Minisitiri wa Siporo yarebye iyi mikino
Police VC nta kosa yigeze akora
REG VC yatsinze Rukinzo VC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Emmnuel
    Ku wa 2-05-2026

    Turimurujijo

IZASOMWE CYANE

To Top