Imyidagaduro

Ava Peace yigaramye iby’amashusho y’ubwambure bwe bivugwa ko ari hanze

Ava Peace yigaramye iby’amashusho y’ubwambure bwe bivugwa ko ari hanze

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Ava Peace, yahakanye yivuye inyuma amakuru amaze iminsi amuhuza n’amashusho yihariye y’urukozasoni ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga no mu matsinda atandukanye ya WhatsApp.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko ayo mashusho akomeje guteza impaka ndende ku mbuga zitandukanye, aho bamwe mu bayabonye bavugaga ko umugore uyagaragaramo ari Ava Peace, mu gihe abandi batemeranyaga n’ayo makuru.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Ava Peace yavuze ko atari asanzwe yita cyane ku bihuha byo kuri interineti ariko ko iki kibazo cyarenze urugero ku buryo byabaye ngombwa ko agisobanuraho.

Yagize ati: "Nakoze cyane kugira ngo nziyubakire izina mu muziki. Ayo mashusho ntabwo ari ayanjye kandi umuntu wese urebye neza yabibona."

Uyu muhanzikazi yavuze ko hari itandukaniro rigaragara hagati ye n’umugore ugaragara muri ayo mashusho, ashimangira ko atigeze agira imiterere cyangwa isura nk’iy’uwo muntu.

Ava Peace yagaragaje ko ashobora kuba ari igikorwa cy’abantu bashaka kumuharabika no kwangiza isura ye, ariko yongeraho ko yizeye ko ukuri kuzamenyekana.

Iyi nkuru ije nyuma y’indi yavuzwe cyane muri Uganda yerekeye umunyamideli n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Kirabo Kisitu, na we waherutse guhura n’ikibazo cy’amashusho n’amafoto ye bwite yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga atabihaye uburenganzira.

Kirabo Kisitu yasabye imbabazi abantu bose bagizweho ingaruka n’ikwirakwizwa ry’ayo mashusho, avuga ko yari yarafashwe kandi agasangizanywa mu buryo bw’ibanga, atari agamije kujya hanze.

Ava Peace yigaramye amashusho y'urukozasoni bivugwa ko ari ye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top