Benshi mu basore b’iki gihe biragoye kubatandukanya n’abagore - Nyambo
Nyambo yatangaje ko atewe impungenge n’imyitwarire ya bamwe mu basore muri iki gihe bakomeje kugaragarwaho n’imico n’imigirire irimo kujajwa no kwiyitaho birenze urugero, aho ubundi byafatwaga nk’ibikunze kugaragara ku gitsina gore.
Umukinnyi akaba n’umwanditsi wa filime nyarwanda, Nyambo Jessica yavuze ko abasore batagishaka gufata inshingano zo gushaka ejo hazaza h’imiryango bateganya kuzashinga nk’uko byahoze bikorwa n’abagabo bo mu myaka yashize, yitsa cyane ku bunebwe badukanye.
Mu kiganiro na ISIMBI, Nyambo yerekanye ko nubwo atari abasore bose ariko ko hari umubare munini w’abasore bakomeje kubaho mu buzima bworoshye buzira kwiyuha akuya kandi nta kintu na kimwe cyizwi bakora kikabinjiriza amafaranga.
Ati “Abagabo bo muri iyi minsi nsigaye mbona abenshi utapfa kubatandukanya n’abagore kuko usanga bya bintu byitwaga ngo bikorwa n’abagore ari.bo basigaye babikora, ni bo basigaye bicara bari mu bujajwa, biyitaho cyane badashaka gukora kandi babaho mu buzima bworoshye.”
Uyu mwanditsi wa filime ‘Ibanga ‘ yagaragaje ko mu ntekerezo za buri musore wese ushaka gutera imbere no kubaka umuryango w’ejo hazaza haba hakwiye kwiganzamo uburyo bwo kubona amafaranga n’imishinga itandukanye.
Ati “Njyewe umugabo mba numva aba agomba kubyuka mu mutwe we harimo akazi no gushaka amafaranga yo kuzakora ahazaza he n’umuryango we, arangamiye iterambere rye aho gufata umwanya munini ari mu bujajwa no kumara amasaha icumi muri saloon nanjye w’umukobwa ntajya maramo.”
Nyuma yo kuvugwa mu nkubiri y’inkuru z’urukundo rwe n’umubyinnyi Titi Brown, Nyambo yanemeje ko ari mu rukundo n’undi musore ndetse aca amarenga y’uko banitegura gukora ubukwe mu gihe kiri imbere.

Ibitekerezo