Bobi Wine yabwiye urukiko ko polisi yafatiriye impeta yambitswe n’umugore we
Depite Bobi Wine yabwiye urukiko ko impeta y’ubukwe bwe iri mu byo Polisi ya Uganda yamwambuye ikabifatira "nta mpamvu zisobanuwe" kuva igihe yatabwaga muri yombi agafungirwa ahitwa Arua.
Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Robert Kyagulanyi yitabye urukiko i Gulu kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Mutarama 2019, kwisobanura we na bagenzi be 34 bo Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda bashinjwa ubugambanyi no gutera intosho ku modoka ya Perezida Museveni muri Kanama 2018.
Ikinyamakuru Chimp Reports cyavuze ko Bobi Wine mu kwiregura kwe yavuze ko kugeza ubu Polisi ya Uganda yakomeje kugumana ibyo yamufatanye birimo impeta yambitswe n’umugore we mu bukwe bwabo, iPhone y’amashilingi miliyoni 3.5, amadolari ya Amerika 600, isaha ndetse n’ibyangombwa birimo icya Cavendish University n’ikimuranga nk’umudepite mu nteko.
Undi mudepite witwa Kassiano Wadri we yashinje Polisi ya Uganda ko yamwambuye amafaranga angana na miliyoni 85 y’amashilingi yari afite ndetse igaherana inkweto yari yambaye ubwo yafatwaga!
Abandi bari mu kirego kimwe na Bobi Wine barimo Nighty Asara bavuze ko bo bambuwe ibikapu byarimo ibitabo by’amategeko n’imyenda yabo.
Mu mitungo abadepite ba Uganda bashinjwa ubugambanyi bavuze ko Polisi y’icyo gihugu yafatiriye harimo imodoka z’ubwoko butandukanye bari bafite, telefoni zabo ndetse n’imyambaro.
Henry Kilama Komakech uburanira umwe muri aba badepite yasabye urukiko gutegeka Polisi ya Uganda guhita irekura iyo mitungo yose yafatiriye kuko yo itari muri uru rubanza rw’ubugambanyi gusa Umushinjacyaha Mukuru, Julius Ocen, yavuze ko ibyafatiriwe bidashobora kurekurwa kuko hagikorwa iperereza.
Ocen yasabye ko bazasubira imbere y’urukiko ku itariki ya 14 Werurwe muri uyu mwaka kuko iperereza rizaba ryararangije gukorwa nubwo umwe mu bashinjwa witwa Gerald Karuhanga yavuze ko gukomeza kwigiza inyuma icibwa ry’urubanza bikomeza kubicira akazi nk’abadepite no gukora ingendo nyinshi i Gulu aho baburanira.
Ku ruhande rwa Bobi Wine we yabwiye itangazamakuru ko ubwo bafatwaga bitabaye ugutabwa muri yombi ahubwo byabaye ugutotezwa gusa.

Ibitekerezo