Bruce Melodie na The Ben bayoboye umuziki mu Rwanda, nanjye hanze ndayoboye -Vex Prince
Umuhanzi nyarwanda, Vex Prince yagaragaje ko yemera ibyo kuba Bruce Melodie na The Ben ari bo bayoboye umuziki w’imbere mu gihugu ariko byagera hanze yacyo akaba ari we utwara ibendera ryawo.
Munezero Eric Prince uzwi nka Vex Prince yatangaje aya magambo nyuma y’uko yari akubutse mu bitaramo bibiri yakoreye muri Côte d’Ivoire tariki ya 16 na 17 Mata mu Iserukiramuco rya MASA Africa (Marché des Arts du Spectacle d’Abidjan).
Prince avuga ko kuba ashobora kujya hanze y’u Rwanda akagurisha amatike yose mu bitaramo bye bibaye mu minsi yikurikiranya ari we gusa baje kureba ari gihamya ko imvugo y’uko Bruce Melodie na The Ben bayoboye umuziki ari ukwibeshya gukabije.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati “Hano mu Rwanda nemera ko wavuga ko Bruce Melodie na The Ben bayoboye umuziki ariko hanze yarwo ndayoboye nanjye."
“Reka nguhe urugero niba njya mu gihugu nkagurisha amatike y’ibitaramo byanjye bikurikirana, abantu ibihumbi bingahe bakaza kundeba baririmba indirimbo zanjye turirimbana bavuye muri Ghana na Gambia bivuze ko hanze ari ahanjye.”
Vex yanagarutse ku mpamvu ituma adakunze gushyira imbaraga z’umurengera mu kumenyekanisha umuziki we mu Rwanda ahubwo akifuza gukorera hanze y’igihugu.
“Ntabwo arinuko mba nabyanze pe, njyewe ndabikora ariko buriya biterwa n’uko hanze y’u Rwanda ari ho hari isoko rinini ry’umuziki wanjye ni yo mpamvu mbikora gutyo.”
Vex Prince yitabiriye iri serukiramuco nyuma y’igihe gito asohoye indirimbo nshya yise ‘Wahala’ yasubiranyemo na Cole M.G.N, umu-producer akaba n’umuhanzi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite ibigwi mu muziki w’Isi by’umwihariko muri Amerika, dore ko afite ibihembo bitandatu bya Grammy Awards.

Ibitekerezo