Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool mu myidagaduro nyarwanda, yateye utwatsi amakuru y’urukundo yavuzwe hagati ye n’umuherwe ucuruza imbunda wo muri Tanzania, Saidi Lugumi.
Tariki ya 21 Mata 2026 ni bwo inkuru zatangiye kuvugwa ko umunyemari ucuruza imbunda, Saidi Lugumi yaba yari mu rukundo n’umukinnyi wa filime Nyarwanda, Alliah Cool umwe mu bakobwa b’ikimero kirangaza benshi.
Benshi babishingiraga uretse kuba Kompanyi ye icuruza imbunda na Alliah Cool nta wundi uyu munya-Tanzania akurikira (follow) kuri Instagram ndetse akaba yaranagiye ku ifoto ya Alliah Cool kuri Instagram akayivugaho (comment) ati "umukunzi wanjye."
Uretse ibi aba bombi nta wigeze yifuza kugira ikintu atangaza kirenze aya makuru.
Alliah Cool ubwo yari mu kiganiro Irigara, abajijwe iby’uru rukundo, yabiteye utwatsi avuga ko uko abantu babyumvise na we ari ko yabyumvise, nta makuru abifiteho.
Ati "Rero njyewe biriya bintu ntabwo mbisubizaho amagambo menshi ariko uri bubyumve arahita amenya ibyo ari byo. Uko mwabibonye nanjye ni ko nabibonye."
"Nta ruhare na rumwe nabigizemo ngo bibeho, nanjye nabirebesheje amaso nk’ayo namwe mwabirebesheje, nta kintu mbiziho rwose."
Gusa umubano wari hagati y’aba bombi ushobora kuba warajemo agatotsi kuko Saidi Lugumi atakimukurikira kuri Instagram, akurikira gusa Kompanyi ye icuruza imbunda gusa.
Alliah Cool utarakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo, azwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda nu gisata cya Sinema.

Ibitekerezo