Byari ibyishimo bikomeye ubwo abahanzi bagize itsinda Urban Boys bongeraga guhura, nyuma y’imyaka myinshi.
Aba bahanzi bakunzwe n’abatari bake, Humble Jizzo, Safi Madiba na Nizzo Kaboss ni bamwe mu bigaruriye umutima wa benshi kubera indirimbo zabo.
Uko ari batatu bongeye guhura mu ijoro ryakeye ubwo Safi usanzwe utuye Canada, Humble Jizzo utuye USA bageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bagasanga mugenzi wabo Nizzo abategereje.
Byari ibyishimo bikomeye cyane kuri aba bagabo ni mu gihe bitegura gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.
Biteganyijwe ko iri tsinda rizataramira i Rubavu tariki ya 1 Kanama 2026 mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival.
Ni nyuma y’uko abategura iki gitaramo bafashe umwanzuro ko uyu mwaka kizaba gifite umwihariko ko abahanzi batwaye Primus Guma Guma Super Star bazakiririmbamo aho Urban Boys yo yegukanye PGGSS6 muri 2016.

Ibitekerezo