Imyidagaduro

Cindy Sanyu yiyamye abanengeye Eddy Kenzo kutadidubuza icyongereza

Cindy Sanyu yiyamye abanengeye Eddy Kenzo kutadidubuza icyongereza

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Cindy Sanyu, yagaragaje ko atishimira uburyo bamwe bakomeje kunenga Eddy Kenzo bashingiye ku buryo avuga icyongereza, abasaba kureba cyane ibikorwa bye n’ubuyobozi agaragaza aho kwibanda ku makosa yakora mu mvugo.

Eddy Kenzo, uyobora Ishyirahamwe rireberera inyungu z’Abahanzi muri Uganda (UNMF), amaze igihe kinini anengwa ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo bwe bwo kuvuga icyongereza, aho bamwe bamushinja gukoresha amagambo atanoze no kwica ikibonezamvugo.

Mu kiganiro Cindy yagiranye na televiziyo ya Sanyuka yo muri iki gihugu, yavuze ko abantu bakwiye gutandukanya ururimi n’ubwenge, ashimangira ko kuba umuntu atavuga neza icyongereza bitavuze ko adafite ubushobozi bwo kuyobora cyangwa gutekereza neza.

Yagize ati “Mujye mutandukanya ururimi n’ubwenge. Eddy Kenzo ashobora kugira ikibazo mu kuvuga icyongereza, ariko agenda atera imbere buri munsi kandi ni umuntu mwiza.”

Cindy yavuze ko kimwe mu bintu bikomeye byaranze Kenzo nk’umuyobozi ari ubushake afite bwo kwemera ibyo atazi no kwigira ku bandi. Yitsa ku ngingo y’uko ari umuntu utinya kwigira intyoza mu byo adasobanukiwe, ahubwo akemera kumva abandi bafite ubumenyi.

Ati “Ni umuyobozi wemera kwiga kandi ahora yiga buri munsi. Ibyo atazi arabivuga kandi akabyemera. Icyo ni kimwe mu bimenyetso by’umuyobozi mwiza.”

Uyu muhanzikazi yongeyeho ko umuyobozi mwiza aba akwiriye kumva abantu ayobora no kwakira inama zabo, ibintu avuga ko Kenzo akora neza kurusha benshi.

Aya magambo ya Cindy aje mu gihe mu muziki wa Uganda hakomeje kuba impaka hagati ya bamwe mu bahanzi n’ubuyobozi bwa UNMF buyobowe na Eddy Kenzo n’abifuza gushinga ikimeze nk’ishyamba.

Hari abahanzi bagaragaje kutishimira uburyo iri shyirahamwe rikora, ndetse bamwe bavuga ko bashaka gushinga andi mashyirahamwe ahagarariye abahanzi.

Nubwo bimeze bityo, Cindy agaragaza ko hari byinshi Kenzo amaze kugeraho mu guhuza abahanzi no kubavuganira, bityo ko atakagombye gusuzugurwa kubera uburyo bwe bwo kuvuga icyongereza.

Cindy Sanyu ntabwo yemera abanenga Eddy Kenzo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top