Imyidagaduro

DJ Brianne yapfushije nyina

DJ Brianne yapfushije nyina

Gateka Esther Brianne wamamaye mu ruganda rw’imyidagaduro nka DJ Brianne, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha nyina umubyara.

Yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026 aho yazize uburwayi yari amaranye iminsi.

ISIMBI yamenye amakuru ko uyu mubyeyi yari amaze iminsi arwaye ariko nk’uko umwe mu bantu ba hafi b’uyu muryango yabivuze, yari yatangiye koroherwa bizeye ko agiye gukira.

Yitabye Imana mu gihe DJ Brianne yari amaze iminsi Mike yimukiye gutura muri Canada aho yabonye umuryango umwakira.

DJ Brianne ni umwe mu bagezweho mu Rwanda mu ruganda rw’imyidagaduro by’umwihariko mu kuvangavanga imiziki.

DJ Brianne yapfushije umubyeyi we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Teta
    Ku wa 24-10-2026

    Goico plaza market

  • Felicissima
    Ku wa 23-10-2026

    Oooh komera Briane.Imana itanga ihumure bane nawe igukomeze.
    Umubyeyi Nyagasani amwiyereke iteka aruhukire mu mahoro.
    Ndagukunda

  • Soumaya
    Ku wa 23-10-2026

    Imana imukomez kd akomere

  • Barafinda Og
    Ku wa 23-10-2026

    Barafinda

  • Henriette Iradukunda
    Ku wa 23-10-2026

    Niyihangane imana imuri hafi kd uwaruhutse nawe imana imwakire mubayo

IZASOMWE CYANE

To Top